AmakuruAmakuru ashushye

Musanze: Polisi yacakiye abantu batatu barikubaga moto bari bibye umugore

Mu Mudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze Polisi iherutse gucakira abantu batatu yari imaze iminsi micye ishakisha nyuma yo kwiba moto y’umugore witwa Uwimana Joselyne.

Yasanze batangiye kuyibaga bayikuramo ibyuma.

Abafashwe bose ni abagabo batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze abaturage ari bo batungiye Polisi agatoki iraza ifatira mu cyuho bariya bagabo.

Amakuru atangwa na Polisi mu Karere ka Musanze avuga ko bariya bantu basanze Moto ya Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye anyarukiye mu nzu barayisunika barayitwara.

Nyuma yo kuyisunika bayicumbishije mu Murenge wa Kimonyi, ariko abantu baza kurya akara Polisi bayirangira aho iriya moto yacumbikishijwe.

SSP Kanobayire ati: “Bariya uko ari Batatu ku mugoroba wa tariki ya 23 Ukwakira basanze Moto ya Uwimana Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye yari agiye mu nzu barayisunika barayitwara. Bayicumbikishije ku muturage wo mu Murenge wa Kimonyi, nyuma amakuru aza kumenyekana aho iri abapolisi babafata bagiye kuyikuramo ibyuma ngo babigurishe.”

Avuga ko mbere yo gutangira gushaka abacyekwaho kwiba Moto, nyirayo yari yatanze amakuru ko yibwe moto yari itwawe n’umumotari usanzwe uyitwaraho abagenzi.

Ubuyobozi bwa Polisi muri Musanze busaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyabo kibwe kugira ngo gishikishwe kitaragera kure kuko ari bwo haba hari amahirwe y’uko cyagaruzwa.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger