AmakuruImyidagaduro

Musanze: Miss Mwiseneza Josiane yifashishijwe mu gutoranya Miss Bright INES (+AMAFOTO)

Mu mujyi wa Musanze mu ishuri rya INES Ruhengeri habereye ibirori byo gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwenge ariko hanibandwa ku bindi birimo umuco n’uburanga.

Umutoni Adeline,Umukobwa w’imyaka 22 uvuka mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ni we wambitswe ikamba rya Miss Bright INES.

Nyuma y’imyiyereko yari ibereye ijisho, baseruka mu mbyino za kinyarwanda, abo bakobwa bagiye babazwa ibibazo binyuranye n’abagize akanama nkemurampaka mu rurimi rw’ikinyarwanda, nyuma bagasobanura imishinga yabo mu rurimo bihitiyemo aho abenshi ari abakoresheje icyongereza.

Akanama nkemurampaka kari kayobowe na Mwiseneza Josiane (Miss Popularity 2019) kagiye gaha abo bakobwa umwanya uhagije bagasubiza ibibazo babajijwe bagasobanura n’umushinga wabo.

Ku ikubitiro, abakobwa umunani ni bo basezerewe, hasigara batanu bari bategerejwe gutorwamo Miss n’abamwungirije babiri.
Abo bakobwa batanu bari bategereje gutorwamo Miss ni Gateka Filly Chersy, Igirimpuhwe Witness, Isimbi Grene, Umutoni Adeline na Benigne Muhongerwa Paradis.

Umutoni Adeline, ni we watorewe kuba Miss Bright INES, Gateka Filly Chersy ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ni we wabaye igisonga cya mbere, mu gihe Benigne Muhongerwa yatorewe kuba igisonga cya kabiri.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abiga muri iryo shuri, aho icyumba cy’inama cy’ishuri rya INES-Ruhengeri cyari cyakubise cyuzuye. Kwinjira ku banyeshuri byari amafaranga 500, abasanzwe bakishyura 1000, mu gihe mu myanya y’icyubahiro kwinjira byari 2000.

Uwabaye Miss Bright INES Umutoni Adeline, yahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frw) ndetse na Laptop nshya yagenewe nk’ibihembo bikuru mu gihe hari ibindi bihembo binyuranye yongerwa n’abaterankunga b’iki gikorwa.

Uwabaye igisonga cya mbere , Gateka Filly Chersy yahawe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000frw) nawe ahabwa LapTop nshya kimwe n’ibindi bihembo agomba kugenerwa n’abaterankunga banyuranye b’irushanwa.

Igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES , Benigne Muhongerwa , we yagenewe 50,000frw na LapTop kimwe n’ibindi bihembo nawe agomba kugenerwa n’abaterankunga.
Abakobwa 10 basigaye batatowe nabo bagenewe ibihembo by’uko bitabiriye, buri wese akaba yagenewe ibahasha.

Miss Bright INES n’ibisonga bye
Uwabaye Miss Bright INES Umutoni Adeline
Miss Mwiseneza Josiane wari mubagize akana mankemurampaka afata ifoto y’urwibutso n’abatsindiye amakamba muri Miss Bright INES
Miss Josiane Mwiseneza ahobera uwatsindiye ikamba rya Miss Bright INES

Mwiseneza Josiane yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwamutumiye muri iki gikorwa
Miss Bright INES Umutoni Adeline
Gateka Filly Chersy ukomoka mu i Burundi ni we wabaye igisonga cya mbere
Miss icyuye igihe yari yitabiriye ibyo birori atanga n’ikamba amaranye imyaka itatu
Abakobwa 13 batowemo Miss Bright INES mu myamba
Miss Mwiseneza Josiane (hagati) ni we wari ukuriye akanama nkemura
Social Mula niwe wasusurukije abitabiriye
Beni Abayisenga umunyamakuru wa RBA i Musanze niwe wayoboye ibi birori

Umuyobozi wa INES Ruhengeri yijeje abitabiriye ibi birori ko bigiye kuba ngarukamwaka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger