AmakuruAmakuru ashushye

Musanze-kinigi: Humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi, mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi ahagana saa tatu za mu gitondo humvikanye urusaku rw’imbunda zikomeye mu isantere ya Kinigi mu karere ka Musanze.

Umuturage utuye muri ako gace yatangaje ko ibi byabaye mu masaha ya saa tatu zirengaho iminota za mu gitondo, aho bari bageze mu mirimo yabo nkuko bisanzwe nyuma bagatungurwa no kumva urusaku rw’amasasu aremereye muri ako gace ubwoba bukabataha bagahita bava mu mirimo yabo.

Yavuze ko bitamaze igihe kinini ariko avuga ko humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye zatewe inshuro zigera nko muri eshanu. Akomeza avuga ko nta muntu yabonye wahitanywe na byo uretse umukobwa umwe wakomeretse agahita ajyanwa kwa muganga.

Birakekwa ko aya masasu ari guturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho MINUSCA ihanganye n’umutwe wa M23 bityo bimwe mu bisasu bikaba biri kuyoba bikagwa no ku butaka bw’igihugu cy’u Rwanda.

Si ubwa mbere muri iyi sentere ya Kinigi haterwa n’inyeshamba ziturutse mu bihugu by’abaturanyi bya Uganda na Congo ariko bagasubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda za RDF.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, nta rwego na rumwe rwa Leta y’u Rwanda rwari rwatangaza impamvu n’icyateye uru rusaku rw’amasasu rwumvikanye muri aka gace ko mu Kinigi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger