AmakuruAmakuru ashushye

Musanze: Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka ikomeye

Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n’ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw’amahirwe abarimo bose barokotse.

Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu bane yabaye mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu mubyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa, imugejeje ahari ishuri rya Sonrise mu Murenge wa Cyuve, igongwa n’iyi kamyo ya rukururana ifite pulake RAB 049 Y yahindukiraga.

Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka agaragaza iyi mbangukiragutabara ifite pulake GR 194 E yangiritse bikomeye ku gice cy’imbere, ndetse umuforomo wari uyirimo yari yafatiwemo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bajya kuyikata, bamukuramo.

Amakuru aturuka muri Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga Umushoferi wari utwaye Imbangukiragutabara yakomeretse byoroheje ku kiganza, umuforomo agira imvune ku kuboko, umubyeyi n’umurwaza na bo bakomeretse byoroheje.

Aba bose uko ari bane bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri, umubyeyi we yaraye anabyaye, we n’umwana bakaba bameze neza nk’uko umwe mu bahavurira abyemeza.

Imodoka yangiritse kugeza hafi y’igitanda cy’umurwayi

 

Abapolisi bayikase kugira ngo bakuremo Umuforomo wari wafatiwemo

 

Iyi kamyo yayigonze ubwo yari iriguhindukira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger