AmakuruImikino

Musanze FC yasinyishije rutahizamu uturutse muri Nigeria

Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwiyubaka nyuma y’uko isoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya udashimishije ubu ikaba yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria Ernest Adeola Abiodun.

Ni nyuma y’iminsi mike ikoze impinduka mu ikipe yose igasezerera abakinnyi bamwe na bamwe batayihaye umusaruro ndetse ikazana n’umutoza mushya.

Uyu rutahizamu yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu muri Musanze FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’iminsi yari amaze ayikoreramo imyitozo abatoza bakaba baramushimye.

Bimwe mu Adeola yashimiwe n’abatoza b’ikipe ya Musanze ngo ni imbaraga afite kandi akamenya no kuzikoresha mu kibuga, ikindi kandi uyu rutahizamu akinisha mu mutwe akaba azi no gutsinda bityo akaba yitezweho kuzafatanya n’abandi bagatanga umusaruro muri iyi kipe kuri ubu ifite umusaruro udashimishije.

Ernest Adeola aje muri Musanze FC asnga mugenzi we w’umunya Cote d’Ivoire , Zozola Junior, Nyandwi Saddam wavuye muri Rayon Sports ndetse na Twizerimana Onesme bombi basinye muri iyi kipe mu minsi mike ishize.

Mu mikino 16 Musanze FC imaze gukina yatsinzemo 2, inganya 9, itsindwa 5 ikaba iri ku mwanya wa 13 n’amanota 15.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger