AmakuruImikino

Musanze FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo w’Umunyamisiri

Ikipe ya Musanze FC yo mu Karere ka Musanze yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo ukomoka mu gihugu cya Misiri.

Ni nyuma y’uko uyu Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby wari umutoza wungurije w’iyi kipe, yari aherutse kuyandikira ayisaba kumurekura, yamusubije ko yemerewe kuba yashaka ahandi ko atakiri mu nshingano za bo.

Tariki ya 15 Mata 2020 ni bwo uyu mutoza uri mu gihugu cy’iwabo mu Misiri yandikiye Musanze FC ayisaba ko yamuha urwandiko rumurekura ‘release letter’ akaba yashaka akazi iwabo, ni nyuma yo kuvuga ko atabona uko ahita agaruka mu Rwanda mu nshingano ze kubera icyorezo cya COVID-19.

Tariki ya 20 Mata 2020, Musanze ikaba yarahise imusubiza imumenyesha ko imurekuye, atakiri mu nshingano zabo.

Ibaruwa iragira iti“turemeza ko Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby yakoreraga Musanze FC nk’umutoza wungirije, ariko nta bwo akiri mu nshingano zacu nyuma y’ibaruwa yagejeje ku ikipe asaba ko yamurekura kugira ngo asubire mu mirimo ye yahozemo.”

Bakomeje bavuga ko nta kibazo na kimwe bafitanye na we yaba icy’amafaranga cyangwa afitanye n’ubuyobozi nk’uko na we ubwe yabyivugiye mu ibaruwa ye yandikiye ikipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger