AmakuruImikino

Musanze FC yahagaritse rutahizamu Kambale Salita Gentil

Ikipe ya Musanze FC yamaze guhagarika rutahizamu wayo Kambale Salita Gentil, kubera imyitwarire mibi ishingiye ku businzi.

Amakuru aturuka muri iyi kipe y’I Musanze avuga ko uyu musore ukomoka I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ashobora no kuba yakwirukanwa kubera iriya myitwarire igayitse.

Ihagarikwa ry’uyu rutahizamu rije mu gihe ikipe ya Musanze FC idahagaze neza, kuko ibarizwa ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota umunani, n’umwenda w’ibitego bibiri ifite. Ni nyuma y’imikino umunani ya shampiyona imaze gukina, aho yatsinzemo umukino umwe wonyine ndetse n’itanu yanganyije.

Mu gihe Kambale uri muri ba rutahizamu ngenderwaho ba Musanze FC yaba yirukanwe n’iyi kipe, si we wa mbere byaba bibayeho kuko na Kayigamba Jean Paul wari warayigezemo avuye muri Etincelles FC yazize ka Manyinya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger