Amakuru

Musanze: Arasaba ubutabera kuri musaza we wishwe akaswe ijosi uwamwishe akaba yidegembya

Umuturage wo mu karere ka Musanze umurenge wa Kinigi Nyiramunoke Marie Solange arasaba ubutabera gukurikirana uwamwiciye musaza we amutemye ijosi akanamuca akaboko nyuma akaza gutorokeshwa.

Ku wa 11Nyakanga nibwo Habimana Abdallah yishwe n’uwo bikekwa ko barindanaga ibirayi amuciye ijosi ndetse anamutema n’ukuboko nkuko tv1 dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ngo Habimana yarindanaga ibirayi nuwo Mugabo nyuma nyiri uwo murima aza kubabwira ko nta mafaranga azabahemba ko ahubwo azabaha ibirayi bakazagabana.

Mu kugabana ibyo birayi ngo uwo mugabo yabwiye Habimana ko batagabana amafaranga angana maze uyu nyakwigendera arabyanga ngo kuko bose bakoraga akazi kamwe. Nyuma yo kumvikana igihe cyo gusarura ibyo birayi bahawe nk’igihembo cyo kurinda, ngo Habimana yabwiye uwo mugabo bakoranaga kuzana umufuka ahubwo aho kuwuzana aza yitwaje umuhoro ahita amutema ijosi anamukata ukubuko arangije ariruka.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yaje gufatwa n’abagabo batatu bamujyana mu nzu ngo bamusaba kubaha amafaranga ibihumbi mirongo ine gusa aza kubabwira ko afite ibihumbi makumyabiri na terefone nuko arabibaha baramurekura aca mu muryango w’inyuma.

Uyu mushiki wa nyakwigendera avuga ko uwo mugabo wishe musaza we ko afite amakuru yuko akidegembya mu Rwanda cyane ko yigeze kujya iwe agasanga umugore we ari kumumesera imyenda ye.

Ati:’’ Amakuru mfite ni uko Atari yatorokera kure, ntabwo yari yambuka mu Bugande, aracyari ino kubera ko mperutse kugera iriya iwabo ngasanga umugore we ari kumesa amapantaro nkibaza nti se umugabo niba yaratorotse umugore yamesa amapantaro kandi atarayambara?’’.

Abo bagabo bivugwa ko batorokesheje uwo bikekwa ko yishe Habimana, ngo Nyiramunoke yabagejeje kuri RIB ngo bafunga umwe gusa abandi barabareka harimo uwitwa Harerimana Charles ngo wamubwiye ko ngo mu gukemura ikibazo hakora mafaranga.

Umwe mu bari bafashe uwo mugabo, Ndagijimana Enock avuga ko ngo yasohotse hanze yakinjira agasanga abo bagabo bamaze kumutorokesha kandi yari yababujije.

Yati:’’ Mba ndababajije nti mwa bagabo mwe ko mumurekuye nari maze kubwira inzego z’umutekano ko twamufashe,.. ibi bintu birabagiraho ingaruka, nti mushaka mwamwirukaho mukamugarura’’.

Hari abaturage bavuga ko biyumviye uwitwa Harerimana Charles yaka uwo bikekwa ko yishe Habimana amafaranga ngo amurekure, Umwe yagize ati:’’Njye numvise Charles ari kumubaza ngo ikintu wakirengeza hano ukaduha tukakurekura ukagenda ni igiki? Ababwira ko afite terefoni y’ibihumbi 18. Ni ibyo nabonye ndi Francoise’’.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry avuga ko mu bagabo batatu bavugwaho gutorokesha uwo bikekwa ko yishe Habimana, ko bafunzemo umwe gusa byagaragaye ko ariwe wabigizemo uruhare.

Yagize ati:’’ Tariki ya 19 Nyakanga RIB yafunze uwitwa Nzabakurikiza Theogene akekwaho ubufatanyacyaha aho yatorokesheje uwitwa Hatumimana Emmanuel wari umaze gukomeretsa uwitwa Habimana Abdallah amutemye ku ijosi bikaza kumuviramo gupfa, bakaba barapfuye amakimbirane yabo, uwo nguwo ni we wari ubifitemo uruhare kuko niwe wanamuherekeje yongeraho n’andi magambo bitari ngombwa ko yavugwa mu itangazamakuru kubera iperereza. Ubwo sinzi niba aburana asaba ko n’abandi bafungwa’’.

Nyiramunoke arasaba RIB kudatesha agaciro amakuru yuko Harerimana Charles yagize uruhare mu gutorokesha uwo bikekwa ko yishe musaza we cyane ko ngo ashobora kuba azi n’aho aherereye ndetse ntiyiyumvisha ukuntu RIB yamutumijeho akanga kuyitaba none ikaba yarataye muri yombi umwe gusa ntiyite ku makuru y’abandi babiri nabo bishoboka ko babigizemo uruhare ngo babiryozwe.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger