AmakuruImikino

Munyaneza Didier ari mu gahinda gakomeye ko kubura imfura ye

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare akaba n’umukinnyi wa Benediction yo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu yatakaje umwana we w’imfura nyuma y’iminsi 3 asoje Tour du Rwanda.

Didier Munyaneza bakunda kwita Mbappe yaje muri iyi Tour du Rwanda uyu mwana we w’umuhungu ari mu bitaro, ku buryo uyu mukinnyi yanavuze ko bitamworoheye gukina umwana we atameze neza kuko yari afite indwara ikomeye, nyuma y’uko atari yakamaze n’ukwezi avutse.

Tour du Rwanda yatangiye umwana w’uyu mukinnyi wa Benediction ari mu bitaro kuko yagiyeyo tariki ya 19 Gashyantare ku buryo bitamworoheye gukina neza uko yabyifuzaga, akaba yari anagiye kureka gukina ariko kuko byasaga nk’aho byakererewe arihangana aza gukina iri rushanwa, umwana aza gusohoka mu bitaro irushanwa rigeze ku munsi wa 6, ariko nyuma biza kongera kuba bibi, yitaba Imana kuri uyu wa gatatu.

Tour du Rwanda yarangiye afite umwambaro w’umukinnyi uhangana kurusha abandi, akaba yarabaye n’u wa kane mu gace ka Kigali-Huye, anaza ku mwanya wa 4 k’urutonde rw’abakinnyi bazamuka neza kurusha abandi.

Didier Munyaneza yakoze ubukwe mu mpera za 2019, akaba yari umwana we wa mbere.

2019 yari yamubereye nziza cyane kuko yabashije kuza ku mwanya wa 4 mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, aba u wa mbere mu bakinnyi bato beza nk’uko yari yabikoze muri La Tropicale ya 2019 akaba umukinnyi muto mu irushanwa, mu gihe kandi umwaka ushize yegukanye irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cya Senegal.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger