AmakuruIbitekerezo

MUNGIRE INAMA: Natanze miliyoni mu rusengero pasiteri arambwira ngo ndahita mbona umugabo nkaba maze inyaka 4 ntawe nkore iki?

Ndabasuhuje nshuti zanjye bantu b’Imana mbifuriza gukomeza kugira amahoro n’amahirwe, ndagira ngo mungire inama y’ibyambayeho kukuba naratanze miliyoni mu rusengero pasiteri akambwira ko ndahita mbona umugabo none nkaba maze imyaka ine yose nta n’urambaza izina! Nkore iki koko!

Mu mpera za 2014, nibwo nanjye natangiye gusengera mu itorero ryari riharawe cyane muri Kigali, n’umuyobozi waryo rwose aharawe twese ariho twirukira, ntabwo mvuga amazi yanjye n’ayabo. Nari mfite ububyutse cyane pe, njya no mu cyumba cy’amasengesho, naba ntagiyeyo nkakurikira inyigisho ze yatangaga kuri radiyo buri gitondo ibyongereza bavuga abasemuzi bagasemura reka si nakubwira.

Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi, mfite umwana umwe w’umuhungu nabyariye iwacu, se ntabwo yigeze abana na njye, mbese ndi ‘Fille mere’; ntuye muri Kigali, ntacyo mbuze rwose ariko umugabo we ndamukeneye kuko ubu maze kugira imyaka 35, abo tungana baratuje n’imiryango yabo.

Kubera ko abantu bo muri urwo rusengero bamwe bari banzi, nkeka ko aribo bangambaniye, kuko babonaga ko nkeneye umugabo kandi koko ndamukeneye, ntacyo mbuze ariko kuba ntafite uwo nita umutware wanjye birambabaza.

Umugore wa mbere yarihandagaje ajya mu mwuka, aba ankozeho avuga ngo mbonye umugabo, ambwira ibintu byinshi nkumva koko nibyo, kandi nibwo bwa mbere yari ambonye. Ibyo byagiye bimpa icyizere numva ntangiye kuhiyumva. Umuhanuzi wese ugiye mu mwuka akangarukaho, bati Imana iguhaye umugabo vuba,…

Kera kabaye n’umushumba yarihanikiriye ati wowe kanaka, haguruka, haguruka vuba, baba baramfashe banjyanye imbere, ankozeho, ati ‘waje hano ushaka umugabo, umugabo uramubonye, tangira utegure ubukwe, ugure ibyambarwa,… ati “ariko gira icyo wigomwa, tanga kimwe cya gatanu cy’amafaranga Imana iherutse kuguha, izaguha andi kuko uri mu gihe cyiza cy’imigisha”.

Ibyo byabaye, nari maze iminsi ngurishije ikibanza cya miliyoni eshanu, rwose nyuma negereye umushumba ndamubaza, arambwira ngo ni miliyoni ngomba gutanga ngo kandi nintabikora umugisha urancika.

Rwose nta kibazo cy’amafaranga nari mfite, naragiye ndayabikuza, nyazana muri ambaraji ndayatanga,… Eh eh eh, buri kimwe cyose ni njye batangagaho urugero. Bakanyita umukiristo w’ukuri.

Nakomeje kwitegereza ibikorerwamo aho, sha nagenze gake kuko hari bamwe nasanzemo bambwiraga kwitonda, kandi koko nasanze ari ukuri. Tekereza kuba pasiteri muzima afite ikipe y’abantu bashinzwe iperereza, bakamenya ubuzima bw’umuntu mushya winjiyemo, ibyo nibyo bagenderaho bavuga ngo barimo kuguhanurira, ugahita utungurwa wowe ukizera ko ari iby’umwuka kandi ari amakuru batohoje neza.

Imyaka ine irashize, nategereje uwo mugabo bambwiraga narahebye, abashaka inyungu zabo bwite bo ni benshi. Abifuza ko turyamana n’ijana umunsi umwe nababona, ariko abo mbima amatwi. Abaza bagamije amafaranga abo ni benshi ariko nabuze uwaza angaragariza urukundo.

Ntabwo nciye intege abizera ubuhanuzi bwo muri iyi minsi, ariko harimo n’abatubuze, njyewe naratuburiwe ariko ubu naciye akenge, nashatse no guteza ingaru ngo nagaragaze ukuri kose, ngo ngaragaze amanyanga akorerwa muri urwo rusengero, ariko nabuze aho mpera. Mbese amafaranga yanjye natanze aracyandya mu mutwe. Nkore iki? Mungire inama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger