AmakuruImikino

Mukura VS yanyagiwe na El-Hilal, amahirwe y’amatsinda ya Confederations Cup arayoyoka

Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederations Cup, yatsinzwe na El-Hilal Omdurman yo muri Sudan, amahirwe yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa yari ifite arayoyoka.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura itsinzwe ibitego 3-0.

Hari mu mukino ubanza wa Confederations Cup wabereye i Khartoum muri Sudan.

El-Hilal yatangiye uyu mukino isatira cyane, gusa kumenera mu bwugarizi bwa Mukura bikaba intambara. Byatumye iyi kipe ihindura umuvuno, itangira kujya ishotera unyuma y’urubuga rw’amahina.

Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa gatanu w’umukino ibifashijwemo n’Umunya-Brazil Giovanni Deniz. Ni ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rucundura. Iki gitego ni cyo cyaherekeje amakipe yombi ajya kuruhuka El-Hilal iri imbere na 1-0.

Ikipe ya Mukura VS yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 62, ku mupira abakinnyi ba El-Hilal bateye Rwabugiri awugaruye n’ibipfunsi usanga Umunye-Congo Mbombo Idris ahita atereka umupira mu rucundura.

Ikipe ya Mukura bayirangije ku munota wa 80, ku gitego cyatsinzwe na Bakary Koulibaly.

Ikipe ya Mukura irasabwa gutsinda byibura ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, kugira ngo yizere itike y’amatsinda ya CAF Confederations. Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzabera I Huye ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger