AmakuruImikino

Mukura VS na Rayon Sports zigiye guhurira mu mukino wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana

Ikipe ya Mukura Victory Sports na Rayon Sports, zateguye umukino wa gicuti, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana.

Fraipont Ndagijimana uzaba wibukwa, yavukiye i  Liège mu Bubiligi ku wa 11 Ukwakira mu 1919. Yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30 Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974. Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku italiki ya 26 Gicurasi, 1982 azize umunaniro.

Umukino wo kwibuka isabukuru y’amavuko y’uyu musaseridoti uzahuza Mukura VS na Rayon Sports, uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 01 Nzeri 2019. Bizaba ari saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Ni umukino wateguwe n’ikigo HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana.

Mbere y’uyu mukino kandi hazaba habaye igitaramo kizaririmbamo abahanzi bakomeye nka Byumvuhore, Orchestre Impala ndetse na Mavenge Sudi. Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Nzeri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger