AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mukura VS isezereye Al-Ahly Obeid, ikomeza urugendo muri Confederations Cup

Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(CAF Confederations Cup), ikatishije itike y’ijonjora rya nyuma muri iri rushanwa nyuma yo gusezerera Al-Hilal Obeid yo muri Sudan kuri za Penaliti.

Hari mu mukino wa kabiri w’ijonjora rya CAF Confederations Cup waberaga kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’umukino ubanza amakipe yombi yari yahuriyemo muri Sudan mu cyumweru gishize bikarangira anganyije 0-0.

Iminota 90 y’uyu mukino utagaragayemo uburyo bwinshi bw’ibitego ku mpande zombi yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Mukura Victory Sports yatangiye uyu mukino ihererekanya neza mu kibuga, mu gihe El-Hilal Obeid yacungiraga cyane ku ma Contre-Attaques.

Nta buryo bukanganye bw’igitego bwigeze buboneka mu gice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu minota ya mbere y’igice cya mbere amakipe yombi yagerageje kwatakana, Mukura ibona uburyo bw’ibitego harimo ubwapfushijwe ubusa na Ndyishimiye Christophe ku munota wa 62 w’umukino. Ni ku mupira yari ahawe na Iradukunda Bertranda ari wenyine imbere y’izamu ntatereke umupira mu rucundura.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego, gusa iminota 90 y’umukino irangira ntayishoboye kukibona.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti, Mukura Victory Sports yinjiza 5-4 za El-Hilal Obeid. Abakinnyi batanu bose ba Mukura binjije penaliti bateye, harimo Gael Duhayindavyi , Iddy Saidi Djuma, Ndizeye Innocent, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe.

Penaliti ya El-Hilal Obeid yahushijwe n’umukinnyi witwa Yousuf Ibrahim wayiteye umutambiko w’izamu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger