AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mukura Victory Sports yihagazeho imbere y’imbaga y’abafana ba Al-Hilal Ubayyid

Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo Total CAF Confederations Cup, yihagazeho imbere ya Al-Hilal Ubayyid banganyiriza 0-0 muri Sudan.

Hari mu mukino wa kabiri ubanza mu ijonjora rya kabiri rya Total CAF Confederations Cup. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Shikan Castle ikinirwaho n’iyi kipe yo muri Sudan.

Mukura Victory Sports yageze muri iki kiciro isezereye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo bahuriye mu ijonjora ry’ibanze, mu gihe iyi kipe yo muri Sudan yo itigeze ica mu ijonjora ry’ibanze.

Al-Hilal Ubayyid yakiniraga imbere y’abafana bayo bari buzuye Stade ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino, gusa abasore b’umutoza Haringingo Francis bashobora kurinda izamu mu minota 90 y’umukino, dore ko intego bari banajyanye muri Sudan ari iyo kurinda izamu ryabo ari na ko bahiga igitego.

Mukura Victory Sports irasabwa gutsindira Al Hilal Ubayyid mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye, kugira ngo ibone itike yo kujya mu kiciro kibanziriza amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Mukura VS yabanje mu kibuga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger