AmakuruImikino

Mukura Victory Sports yihagazeho imbere ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederations Cup, yihagazeho imbere ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo banganya 0-0.

Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederations Cup wabereye kuri Bidvest Stadium muri Afurika y’Epfo.

Ikipe ya Free State Stars yakinnye uyu mukino nta mutoza mukuru ifite, nyuma yo kwirukana Umubiligi Luc Eymael.

Mukura Victory Sports yashoboraga kubona igitego mu minota ya mbere y’umukino, gusa uburyo bwa Onesme Twizerimana ntibwabyarira iyi kipe yo mu majyepfo igitego.

Ni umukino umuzamu Rwabugiri Omar yanigaragajemo cyane nk’uko bigaragara mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo.

Amakipe yombi yagerageje ibishoboka mu gice cya kabiri ngo abe yashaka igitego, gusa iminota 45 irangira nta yibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Huye ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Amakuru avuga ko iyi kipe ya Free State Stars itazakina umukino wa shampiyona ya Afurika y’Epfo yari ifite mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo kwitegura uyu mukino.

Perezida wa Mukura n’abandi bafana bageze muri Stade habura isaha ngo umukino utangire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger