AmakuruImikino

Mukura Victory Sports yamaze kugaruka mu rwa Gasabo(Amafoto)

Ikipe ya Mukura Victory Sports yari imaze iminsi muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye umukino ubanza w’ijonjora ry’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederations Cup, yamaze kugaruka hano mu Rwanda.

Ni umukino yari yahuriyemo na Free State Stars urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu ma saa yine yo kuri uyu wa kane ni bwo iyi kipe yari iyobowe na Perezida wayo Nizeyimana Olivier yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe. Ikigera I Kanombe, Mukura Victory Sports yakiriwe n’abafana bayo bibumbiye muri Fan Club ya Young Generation cyo kimwe n’abandi bafana bake.

Yakiriwe nanone n’abakozi bo ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe.

Nyuma yo kugera hano mu Rwanda, Mukura Victory Sports irahita itangira kwitegura umukino wo kwishyura ugomba kuyihuza na Free State Stars ku wa gatatu w’icyumweru gitaha. Ni umukino uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Mukura Victory Sports irasabwa gutsinda byibura igitego kimwe ku busa igahita ibona itike y’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, mu gihe kunganya umubare uwo ari wo wose w’ibitego bizaha amahirwe yo gukomeza ikipe ya Free State Stars.

Abagize Fan Club ya MVS young Generation bari bakereye kwakira Mukura.
Abakinnyi ba Mukura basohoka ku kibuga cy’indege.
Perezida wa Mukura ni we waje abimburiye ikipe ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger