AmakuruAmakuru ashushye

Mukaperezida yasezeranye mu mategeko n’umusore arusha imyaka 27 (+AMAFOTO)

Kwizera Evariste wo mu Karere ka Rwamagana urangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Computer Science, amaze igihe gito abana na Mukaperezida Clotilde umukubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka y’ubukure.

Uyu musore yakoze ubukwe na Mukaperezida Clotilde ufite imyaka 48, kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Mutarama 2019  aba bombi bagiye mu mategeko basinya kizabana akaramata, mu muhango wabereye mu Murenge wa Musha.

Ubu, Kwizera n’umukunzi we basigaye babana mu gipangu cya Mukaperezida, babanye batarasezerana. Mukaperezida asanzwe atuye mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Kinyana ahitwa Nyarugari .

Mukaperezida yabyaye umwana umwe w’umukobwa, ubu afite imyaka 28, Umukobwa w’imfura wa Mukaperezida[ari na we yabyaye gusa], ntiyagaragaye ku Murenge wa Musha aho nyina yasezeraniye na Kwizera.

Aba bombi bashyigikiwe n’abiganjemo abo mu muryango wa Kwizera, bake bo ku ruhande rwa Mukaperezida nibo baje gusa hari n’abaturage bavuwe n’uyu mugore basanzwe bamufata nk’inshuti ikomeye.

Kwizera afite imyaka 21 mu gihe umugore we afite imyaka 48. Umugabo aritegura kujya muri kaminuza mu gihe umugore we ari umuvuzi gakondo uzwi nka Saje i Gishari.

Iby’imyaka, ari Kwizera ntacyo bimubwiye ndetse na Mukaperezida avuga ko yarabyakiriye kandi nta kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger