AmakuruImikino

Muhire Kevin yasoje igeragezwa yakoreraga mu Misiri, ku mukino wa APR FC ashobora gukina

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi mu kibuga hagati yasoje igereragezwa yaramazemo iminsi mu gihugu cya Misiri, ndetse akaba ashobora no gukina umukino uzabahuza na APR FC.

Haba ku mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1 ndetse n’uwo ku munsi wa 7 Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali 1-0, umutoza wa Rayon Sports Robertinho yavuze ko ari kugorwa no kuba adafite Muhire Kevin utindana mumupira mu kibuga hagati bigatuma Rayon Sports iyobora umukino.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu musore w’imyaka 20 wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu Misiri, yamaze gusoza igeragezwa akaba aragera i Kigali  kuri uyu wa Kabiri .

Biteganyijwe ko hatagize igihinduka yazakina  umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC utegerejwe kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukinnyi yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Ethiopian Airlines ya saa 16:15 ijya i Cairo mu Misiri.

Yaragiye mu igeragezwa muri Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’iki gihugu.

Umutoza w’iyi kipe yaramushimye kuko yanatsinze ibitego bibiri mu mukino w’igeragezwa yakinnye , igisigaye n’ukumvikana akaba yanasinya amasezerano.

Uyu mukinnyi nashimwa azasinya amasezerano y’imyaka ibiri, Rayon Sports yakiniraga ihabwe ibihumbi 50 by’amadolari y’ikiguzi cy’umwaka yari asigaranye ku masezerano.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger