AmakuruImikino

Muhadjili na Rwatubyaye muri batatu bahataniye igihembo cy’uwitwaye neza muri 2017-2018

Hakizimana Muhadjili ukina nka rutahizamu mu kipe ya APR FC, ari mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka washize wa 2017-2018 mu mupira w’amaguru. Ahatanye na bagenzi be barimo Abdul Rwatubyaye.

Iki gihembo kizaba gitangwa ku ncuro yacyo ya kane, kizatangwa ku wa 16 z’uku kwezi. Gitegurwa na sosiyete yitwa The East African Youth Development Agency izwiho gutanga ibihembo bitandukanye birimo n’iby’abanyamakuru bahize abandi. Inahemba Company zabaye indashyikirwa aho izishyikiriza ibikombe.

Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi batatu bahatanira iki gihembo, bagomba kuzatoranywamo umwe uzagihabwa hashingiwe ku watowe cyane n’abafana. Igikorwa cyo gutora cyatangiye kuri uyu wa gatandatu, gutora bikorerwa ku rubuga www.karisimbievents.com.

Abandi bakinnyi bahanganye na we barimo Gael Duhayindavyi wa Mukura Victory Sports na myugariro Abdul Rwatubyaye wamaze kuva muri Rayon Sports yerekeza muri Kansas City FC yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muhadjili yafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo kuyitsindira ibitego 13, anayifasha kwegukana igikombe kiruta ibindi yatwaye itsinze Mukura VS ibitego 2-0.

Abdul Rwatubyaye we yafashije ikipe ya Rayon Sports kurangiza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, anayifasha cyane mu mikino ya CAF Confederations Cup yasezerewemo igeze muri 1/4 cy’irangiza.

Ni mu gihe Gael yafashije Mukura VS kwegukana igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri za penaliti.

Mu busanzwe The East African Youth Development Agency ihemba umu-Sportif w’umwaka, umu-sportive(Umugore) w’umwaka, ikipe y’umwaka, Fan Club y’umwaka ndetse n’umutoza w’umwaka. Ibikora mu mikino itandukanye ikinirwa hano mu Rwanda.

Gael Duhayindavyi wa Mukura ahataniye igihembo na Muhadjili kimwe na Rwatubyaye.
Myugariro Rwatubyaye Abdul uhataninye igihembo na Muhadjili cyo kimwe na Duhayindavyi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger