AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Muhanga: Inzu y’Ubucuruzi yahiye irakongoka n’ibirimo byose

Inzu iri mu Karere ka Muhanga yari igizwe n’imiryango ine, ikaba ari inzu yakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi, yahiye irakongoka nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro ahagana mu ma saa Saba z’ijoro.

Iyi nyubako yahiye izwi nk’iya Simbizi Joseph wayikodeshaga abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga.

Abatabaye bavuze ko bishobora kuba byatewe n’insinga z’amashanyarazi zishaje cyane. Bavuga ko ibicuruzwa byarimo nta na kimwe barokoye ko byose byahiriyemo

Uwimana Louise, umwe muri aba bacuruzi bagize ibyago byo guhisha iduka ririmo ibiribwa bitandukanye (alimentation) avuga ko yahuruye agasanga ibintu bye byarangije gushya.

Yagize ati:”Mbabajwe nuko nta bwishingizi twari dufite duhuye n’igihombo.”

Perezida w’Urugaga rw’abikorera Kimonyo Juvenal avuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abacuruzi benshi batashyize ibicuruzwa byabo mu bwishingizi, kuko iyo haje inkongi y’umuriro birengera igihombo.

Ati ”Maze kuvugana na nyirinyubako ndetse n’abacuruzi bagenzi banjye bampakaniye ko nta bwishingizi bagiraga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice  yavuze ko usibye kutagira ubwishingizi kuri bamwe mu bacuruzi, hiyongeraho kuba mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo dufite Imodoka imwe ya Kizimyamoto kandi ikaba iba i Nyanza.

Yagize ati ”Twifuza gukorana inama n’abacuruzi kugira ngo tugure kizimyamoto yacu hano i Muhanga.”

Avuga ko iyo bajya kugira kizimyamoto hafi iba yabashije kuzimya umuriro bakaramura bimwe mu bicuruzwa.

Abahishije Ibicuruzwa ni  Uwimana Louise, Muragijimana Claude, Habimana Pierre na Ruhumuriza Robert .

Ibicuruzwa birimo Ibiribwa, inzoga, imitobe, Matela Inkweto, ibikapu, telefoni na televiziyo ni byo byahiriye muri iyi nyubako.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingano n’agaciro k’ibyahiriye muri izo nzu z’ubucuruzi.

Iyi nzu yahiye irakongoka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger