Amakuru

Muhanga: Abaturage n’abayobozi b’umurenge wa Nyabinoni basuye inzu ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa 5 w’i cyumweru dusoje abaturage ndetse n’abayobozi bo mu murenge wa Nyabinoni basuye inzu ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda i Kigali aho basobanuriwe byimbitse inzira itariyoroshye ingabo za RPA zakoresheje zihagarika Jenoside.

Aba baturage n’abayobozi b’umurenge bavuye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bakomereza mu karere ka bugesera, basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama.
Abo baturage batangaje ko babashije gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe na politike mbi yariho icyo gihe gusa bose bagahuriza kugushima ubutwari bw’ingabo zabashije guhagarika Jenoside zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Celine umwe mu bari bayoboye uru rugendo yadutangarijeko ari ku nshuro ya 2 barukoze aho 2017 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari narwo ruruhukiyemo umubare munini w’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,ndetse bazakomeza gusura inzu ndangamateka zitandukanye z’u Rwanda mu gikorwa ngaruka mwaka ariko bashishikariza urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umurenge wa Nyabinoni ari umwe mu mirenge 12 igize akarere ka muhanga ukaba numwihariko wogukora kuntara 3 zose z’urwanda doreko ugabana imbibi n’akarere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, akarere ka Gakenke muntara y’Amajyaruguru ndetse n’intara y’Amagepfo unaherereyemo.

Umuyobozi w’urwunjye rw’amashuri rwa nyabinoni Basengmana Adolphe ibumoso ndetse n’umuyobozi wamashuri abanza ya GISURA bnwana Ndoriyobijya iburyo

Umuyobozi w’inama jyanama y’umurenge wa nyabinoni ibumoso bwana Nizeyimana tharisise,iburyo admin w’umurenge bwana MUJYARUGAMBA Augustin

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger