AmakuruImikino

Mugisha Francois wa Rayon Sports yongeye kugaruka mu myitozo

Mugisha Francois(Master) wari umaze ukwezi kurenga atagaragara mu kibuga kubera urutugu yari yarabazwe yongeye kugaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports asanzwe akinira.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yabazwe urutugu ku wa 02 Ukwakira 2018, nyuma y’iminsi mike atsindiye Rayon Sports igitego cyatumye yambura APR FC igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro.

Master wari witezwe kumara hanze byibura amezi abiri yagaragaye mu myitozo ikipe ye ya Rayon Sports yakoreye mu Nzove ku mugoroba w’ejo.

Aganira n’Umunyamakuru wa Rwanda Magazine.Com, Mugisha Francois yavuze ko yumva amaze gukira neza igisigaye kikaba ari ikibazo cy’ubwoba akifitemo.

Ati”Abaganga bambwiye ko ubu nta kibazo najya mu kibuga gusa ubu sinajya mu byo kugongana(Duels) cyane ariko ahanini ikiba gisigaye ni ukwishyira mu mutwe ko nakize. Maze iminsi nkora imyitozo kugiti cyanjye, meze neza. ”

Mu gihe kingana n’ukwezi kurenga Master yari amaze hanze y’ikibuga, ntiyigeze atereranwa na gato n’abakunzi ba Rayon Sports kuko bamusuye kenshi i Rilima muri Bugesera aho yari arwariye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger