AmakuruUtuntu Nutundi

Mugabo dore ibintu 3 ukwiye kwitaho mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe

Har’igihe abagabo benshi bima amaso ibintu bimwe na bimwe mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko bikababera imbogamizi cyangwa ntibanite ku ishyirwa mu bikorwa byabyo.

Iyi nkuru iragufasha kumenya ibyo wajya witaho mbere yo gutera akabariro n’uwo mwashakanye.

Ikintu kiba cyiza hagati y’abashakanye ni uko bose bishimira ibyo bari gukora ndetse bagashimirana na nyuma yacyo, batitaye kuburyo cyakozwemo cyangwa uburyo cyagenzemo. Abagabo benshi baba bifuza abagore batabahoza ku nkeke kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Buri mugabo aba yifuza gukora iyo bwabaga umugore we yishime ari nayo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kongera kwibutsa abagabo ibyo bakwiriye gukora mbere yo gutera akabariro. Mbere yo gutera akabariro, buri mugabo aba asabwa kuba ameze neza cyane, ari guhumeka neza afite akanyamuneza ndetse nta n’ahantu hari kumurya kugira ngo igende neza.

1. Kubanza gutekereza ku bwirinzi mu gihe biri ngombwa

Mbere yo gutera akabariro, umugabo akwiriye kubanza yatekereza ku kintu cyo kwirinda niba biri ngombwa koko. Umugore cyangwa umugabo baba bagomba kugira iyi ngingo iyabo, ariko umugabo akaba nyambere.

2. Gushyira amavuta yabigenewe hafi

Hari ubwo mujya gukora imibonano mpuzabitsina umugore atarabishaka cyane, cyangwa se muyandi magambo umugore atarabobera mu myanya ye y’ibanga bigasaba umugabo kwifashisha ayo mavuta aba yateganyije kare.

3. Kora ibintu biratuma nawe wumva ushatse gutera akabariro

Buri mugore aba azi uko afasha umugabo we kumva ko yiteguye gutera akabariro, gusa hari n’ubwo uzahura n’umugore utabizi cyangwa utanabyitaho kandi na byo birashoboka cyane, kandi ntabwo akwiriye kurenganywa. Nk’umugabo rero urasabwa gukora ibintu uzi neza ko biratuma umera neza, ukumva ushaka imibonano mpuzabitsina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger