Amakuru ashushyePolitiki

Mugabe yahishuye akagambane yakorewe na Afurika y’epfo mu ihirikwa rye

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe umaze amezi make ahiritswe ku buregetsi muri Zimbabwe yagaragaje ko igihugu cya Afurika y’epfo gishobora kuba cyaragize uruhare rwe mu ihirikwa rye ryabaye umwaka ushize.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu, Mugabe w’imyaka 94yagaragaje ko igihugu cya Afurika y’epfo cyamugambaniye kugira ngo ave ku butegetsi mu gihe we yumvaga agomba kuburekura yujuje imyaka 100 y’amavuko.

Mugabe said his regional neighbours betrayed him “in a sense”, in an interview with the privately-owned Zimbabwe Independent newspaper and other regional and international media.
Yagize ati” Uramutse witegereje neza uko ibintu byari bimeze, ntibakabaye(abamurwanyaga) barabyinjiyemo iyo batabona ubufasha bwa Afurika y’epfo”.

“Afurika y’epfo nta ngabo yohereje, gusa yabyivanzemo cyane”.

Mugabe wayoboye Zimbabwe kuva yabona ubwigenge ku Bwongereza mu wa 1980 yategetswe kurekura ubutegetsi n’igisirikare cya Zimbabwe ku bufatanye bwa bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rye rya ZANU-PF.

Yasimbuwe ku butegetsi na Emmerson Mnangagwa wari waratoneshejwe n’igisirikare, uyu Mugabe akaba yari amaze igihe amwirukanye mu ishyaka rya ZANU-PF mu rwego rwo guharurira inzira umugore we Grace Mugabe.

Amakuru avuga ko Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’epfo yohereje muri Zimbabwe Minisitiri w’ingabo Nosiviwe Mapisa-Ngakula ndetse na Minisitiri w’umutekano Bongani Bongo kugira ngo bahuze imishyikirano ya Mugabe n’igisirikare cya Zimbabwe.

Cyakoze cyo Zuma na we ntiyahiriwe kuko igihe gito Mugabe ahiritswe na we yahise yeguzwa kuyobora Afurika y’epfo asimbuwe na Cyril Ramaphosa.

Mugabe, yahamije ko yakorewe Coup d’etat kugira ngo avanwe ku butegetsi.

“Abatangiza ibintu bafite ni bo bafite inshingano zo kubihindura. Iyo badashaka ko bihinduka rero, byumvikana ko baba bashaka ko bikomeza ari na ho numva ko hari ikibazo”.

Kuva yavanwa ku mugati muri 2017, biragoranye cyane kugira ngo ube wabona uyu mukambwe kuko atakigaragara kenshi ku karubanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger