AmakuruImyidagaduro

Mudandi Frank agiye guhurira mu gitaramo na Masamba, Makanyaga, Mariya Yohana n’abandi

Umuhanzi Mudandi Frank yateguye igitaramo yise “Inganzo yanjye” akaba avuga ko ari igitaramo cye azaba ahereyeho afata nk’ubukwe bwe bwa mbere.

Aganira na Teradignews, Mudandi yavuze ko abahanzi bose bazamushyigikira muri icyo gitaramo ari Intore Masamba, Mariya Yohana, Makanyaga Abdul na Nzayisenga Sophia.

Impamvu yahisemo aba bahanzi yavuze ko ari uko ari bamwe mu bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda ngo gusa no mu minsi izaza hari igitaramo azakorana n’abahanzi b’urungano rwe.

Ati “ Niyemeje gukora igitaramo cya mbere nisunga bamwe mu  bahanzi  bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda gusa igitaramo kizakurikira nzakorana n’abahanzi b’urungano rwanjye”.

Nubwo ari cyo gitaramo cya mbere yateguye, yavuze ko akiri umunyeshuri yajyaga aririmba mu bitaramo bitandukanye by’umwihariko ubwo yigaga muri GS Kabgayi.

Igitaramo kizabera kuri The Mirror Hotel tariki ya 05 Ukwakira kikazatangira saa kumi n’imwe kwinjira akazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).

Mudandi Frank afite indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss”, Soulamte”, “Agasamusamu” n’izindi zirimo iz’ibyamamare yagiye asubiramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger