AmakuruImyidagaduro

Mubyara wa Masamba Intore , Yvan Muziki, yaje gukorera ibitaramo mu Rwanda-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018, umuhanzi w’umurundi Yvan Muziki yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda zitandukanye zirimo n’ibitaramo bibiri azakorera hano mu Rwanda.

Mu masaha ya Saa tanu nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Uyu ni umuhanzi w’umurundi ariko ufite amaraso yo mu Rwanda ndetse akaba ari mubyara wa Masamba Intore ariko by’umwihariko nyina akaba avukana na Jules Sentore.

Yvan  Muziki afite ibitaramo bibiri agomba gukorera hano I Kigali, ibi bitaramo azabifatanyamo na mubyara we Masamba ndetse na Jules Sentore. Akigera ku kibuga cy’indege yavuze ko yishimiye bikomeye kuba ageze mu Rwanda.

Muri ibi bitaram,  azafatanya n’abandi bahanzi ndetse harimo n’uzava muri Canada witwa Nicolas waririmbye indirimbo ‘Ku gasozi ka kure’

Yvan Muziki afite gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nka Yvan Buravan n’undi muhanzi wo muri Tanzaniya . narangiza iyo muri Tanmzaniya ni bwo azashaka abahanzi bo mu Rwanda bakorana indirimbo ahereye kuri Yvan Buravan nta gihindutse.

Byari biteganyijwe ko uyu musore agera mu Rwanda Saa moya z’igitondo ariko yahageze Saa tanu, yiseguye ku bari bamutegereje avuga ko indege yabatengushye.

Yvan Muziki ni umuhanzi ukomoka i Burundi akaba atuye mu Bubiligi, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Mashallah, Kayenga Yenge, KabaKaba na Booboo.

Byari ibyishimo bivanze n’amarira ubwo yahoberanaga na nyina

Reba amashusho y’indirimbo ‘Booboo’ ya Yvan Muziki wageze mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger