Amakuru

Mu Rwanda hashyizweho amabwiriza akarishye ku bakinira film kuri YouTube

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicirasi 2021, Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) rwasohoye amabwiriza areba abakora ibihangano bya film zinyuzwa ku rubuga rwa YouTube.

Aya mabwiriza kandi arimo akebura abakomeje gukinisha abana film z’urukozasoni ndetse n’abitwaza ibikorwa bya sinema bakaka ruswa y’igitsina.

Aya mabwiriza agaragaza abemerewe gukora ibikorwa bya sinema mu Rwanda ndetse n’ibyo bagomba kubahiriza.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) Willy Ndahiro, rivuga ko umuntu wese ushaka kugira igikorwa cya sinema akora, agomba kubanza kwegera uru rugaga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze bumuhesha uburenganzira bwo kuba yafashwa n’izindi nzego za Leta.

Aya mabwiriza agizwe n’ingingo esheshatu (6) avuga ko “nta muntu wemerewe gukinisha muri film umwana uwo ari we wese (yaba umuhungu cyangwa umukobwa) mu gihe ataruzuza imyaka 18 y’amavuko, atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi be cyangwa abamurera.”

Iyi ngingo ya kane ikomeza igira iti “no mu gihe yaba yabiherewe uburenganzira, ntabwo aba yemerewe kumukinisha iby’urukozasoni n’ibyatuma ararukira mu ngeso mbi zinyuranye kuko aba atarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo.”

Iyi ngingo ivuga ko uzafatwa yarenze kuri ibi, azashyikirizwa inzego za Leta zibifitiye ububasha kugira ngo akurikiranweh ayo makosa cyangwa icyaha azaba yakoze.

Aya mabwiriza kandi ahwitura abakomeje gukora film zitambuka kuri Youtube, abibutsa ko ibihangano byabo bitagomba kunyuranya n’indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda.

Ingingo ya gatandatu ikomeza igira iti “Tuboneyeho kumenyesha abakora ibihangano biteye isoni byo muri ubwo buryo kubireka kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye bakoramo basigasira isura y’igihugu cyacu kandi ibyo bakora bigakundwa n’ababireba.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger