AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda habonetse abandi 5 banduye coronavirus biganjemo abaturutse i Dubai

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus, bikaba byatumye umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera kuri 75

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abasanganywe ubwandu biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda cyane cyane abaturutse i Dubai bageze mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato.

Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato
Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa.

Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yasabye ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo. Abantu bose bageze mu Rwanda bazashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe bahagereye

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura ni 837 021, abagera ku 41 245 bahitanywe na cyo mu gihe 176 040 bagikize.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger