Amakuru ashushyeImikino

Mu mukino w’ikirarane, APR FC ihaye Gicumbi isomo rya ruhago

Ikipe ya APR FC yagiye gutsindira i Byumba Gicumbi yanamaze kwirukana umutoza wayo Okoko ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona utarakinwe ku gihe, iyi nsinzi ikaba ifashije iyi kipe yambara umukara n’umweru gufata umwanya wa gatatu muri AZAM Rwanda Premier league n’amanota 28.

Iyi kipe yagiye i Gicumbi inafite akanyamuneza ko kuba ari yo kipe yonyine yashoboye gukura amanota atatu i Rubavu imbere ya Etincelles, ibintu bitari korohera na gato Gicumbi kuba yatsinda APR yifuza gukubana na Rayon Sports iyoboye iyi shampiyona.

APR nk’ikipe yari ikeneye amanota atatu yatangiye yataka izamu rya Gicumbi cyane, gusa nta gitego yigeze ibona kugeza ku munota w’umukino aho Djihad Bizimana yaje gutsindira iyi kipe y’ingabo z’igihugu igitego cya mbere n’umutwe, hakaba hari ku mupira yari aherejwe na Amran Nshimiyimana.

Iyi kipey’umutoza Petrovic yakomeje kwataka cyane ishaka igitego cya kabiri, gusa ntiyoroherwe n’amakosa y’abakinnyi ba Gicumbi FC. Amakosa y’iyi kipe y’i Byumba yaje kuviramo Nshimiyimana Aboubakar kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 37 w’umukino, ku ikosa yari akoreye Muhadjir Hakizimana ryatumye yerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Igitego kimwe cya APR n’ikarita itukura ya Gicumbi ni byo byarangije igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa APR FC kwaje no kuyiha igitego cya kabiri cyatsinzwe ku mutwe na Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ku munota wa 61 w’umukino, nyuma ya koruneli yari itewe na Djihad Bizimana.

Nyuma y’iminota itandatu APR itsinze igitego cya kabiri, Djihad Bizimana yongeye guha umupira Issa Bigirimana atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 67.

Djihad Bizimana wari wazonze ikipe ya Gicumbi ku buryo bugaragara yatsindiye APR igitego cya kane, bityo uyu musore usanzwe ari mwishywa wa Haruna Niyonzima agira uruhare mu bitego byose bine byabonetse muri uyu mukino aho yatsinzemo bibiri akanatanga n’imipira ibiri yavuyemo ibitego bibiri.

Iyi nsinzi APR FC ikuye i Gicumbi iyifashije kwambura Kiyovu Sports umwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 28, ikaba irushwa amanota abiri yonyine na Rayon Sports iyoboye iyi shampiyona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger