AmakuruInkuru z'amahanga

Mu mujyi wa Bujumbura hashyizweho ibihano bikomeye ku bica amabwiriza ya COVID19

Mu Burundi ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane, mu gihe ibikorwa byinshi byakomeje gukora birimo ibihuza abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Thaddee Ndikumana aheruka gutangaza ko bakoze isuzuma mu banyeshuri 35,675 biga bacumbikirwa mu bigo, bigaragara ko 1026 bangana na 3% banduye COVID-19, ubu barimo kwitabwaho.

Mu barimu hari hamaze gupimwa 1418, maze 89 bangana na 6.2% basangwamo COVID-19.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Commissaire de Police Jimmy Hatungimana, yatanze amabwiriza ko abaturage batubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagomba gucibwa amande y’amafaranga 100,000 y’Amarundi (FBU), kubera urwego kimaze gufata mu gihugu.

Jimmy Hatungimana  ubwo yari mu nama n’abayobozi mu nzego z’ibanze, yatangaje  ko icyorezo cyafashe indi ntera, ku buryo nibura buri muntu wese mu muryango we amaze kumvamo abarwaye COVID-19.

Ashingiye kuri ibyo ngo hagomba gufatwa ingamba zikomeye kandi haherewe ku bayobozi.

Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 kiriho kandi kirimo kwiyongera ku rugero rudasanzwe, mumenye ko amakoraniro nk’aya, mwe mushinzwe ubuyobozi muzajya mugenzura neza ko abantu bambaye agapfukamunwa mu nama nini nk’iyi, murebe ko abantu bakarabye kenshi, murebe ko abantu batarimo guhoberana, aho muzasanga ibyo bintu bidakorwa uko, amande ni 100,000 FBU.”

Ni ukuvuga nibura hejuru ya 50,000 Frw.

Igitangaje muri iyi nama abayobozi bambaye udupfukamunwa bari mbarwa, abandi turi munsi y’akananwa.banyuzagamo bagaseka ibyo ababwira.

Uyu muyobozi yasabye ko abayobozi bo mu Mujyi wa Bujumbura bagomba kugenzura neza niba ahantu hategerwa imodoka hari uburyo bwo gukaraba intoki, ndetse n’imbere za butike hagomba kuba hari indobo zirimo amazi meza n’isabune.

Komiseri Hatungimana yakomeje  avuga ko ku masoko manini naho hagomba gushyirwa ibikoresho byo gukarabisha intoki, bizajya bishyirwamo amazi arimo umuti bemerewe na Croix Rouge nk’inkunga.

Ati “Twabonye abaterankunga baduhaye ibidobo bya litiro 20 zirenga, natwe nk’ubuyobozi bw’Umujyi tuzajya twuzuzamo amazi kuko dufite imodoka itwara amazi, igiye kujya igenda iyasukamo, hanyuma itsinda ryashyizweho Croix Rouge ikazaryigisha uburyo bavanga wa muti bashyira mu mazi.”

Commissaire de Police Chef Ndirakobuca ni we muyobozi wa komite ishinzwe kurwanya COVID-19 mu Burundi, akungirizwa na Minisitiri w’Ubuzima Thaddée Ndikumana.

Mu gihe ibihugu byinshi birimo kwifashisha inkingo za COVID-19 nk’uburyo bwo gutuma ibikorwa byose bisubukurwa mu bihe by’icyorezo, Minisitiri w’umutekano mu Burundi Gervais Ndirakobuca aheruka kuvuga ko nta mbaraga leta izashyira mu gushaka inkingo, ariko izo bazahabwamo impano izazakira.

Gusa ngo abazikingiza ntibazagire icyo babaza leta ku bizababaho nyuma.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger