AmakuruImikino

Mu magambo akakaye, Mesut Ozil yavuze kuri iyi foto ari kumwe na perezida wa Turkiya yatumye yibasirwa n’Abadage

Mbere gato y’uko igikombe cy’isi cyo mu Burusiya gitangira, Mesut Ozil na Ikary Gundogan bifotoranyije na perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan ubwo bari bahuriye i London mu Bwongereza. Iyi foto yateje impagarara mu Badage, ndetse aba bakinnyi bombi bihanangirizwa bikomeye n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya ruhago mu Budage.

N’ubwo aba basore bombi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, bo na Emre Can bakomoka mu gihugu cya Turkiya, dore ko ari na ho ibisekuru byabo byibera.

Mu gihe hari hashize ukwezi kurenga ntawuragira icyo atangaza ku byabaye, Mesut Ozil yakoresheje amagambo akakaye kugira ngo asobanure uko ikibazo giteye ndetse ngo anakureho urujijo.

Iri tangazo Ozil yacishije kuri Twitter ye riragira riti” Ibyumweru bihise byampaye igihe cyo kwibuka no gutekereza ku byabaye mu mezi gashize. Ku bw’ibyo, ndagira ngo mbasangize ibitekerezo n’ibyiyumvo byanjye ku byabaye.”

“Kimwe n’abantu benshi, igisekuru cyanjye kiri mu bihugu birenze kimwe. N’ubwo nakuriye mu Budage, igisekuru cyanjye gishinze imizi muri Turkiya. Mfite imitima ibiri: Umudage n’umunya Turkiya. Nkiri muto, mama yantoje kubaha no kutibagirwa aho nkomoka, kandi izo ni indangagaciro nkigenderaho n’uyu munsi.”

“Muri Gicurasi, nahuriye na perezida Erdogan i London, ubwo twari mu gikorwa cyita ku rukundo n’uburezi. Mpura na we bwa mbere hari mu 2010, ubwo we na Angela Merkel barebanaga umukino w’Ubudage na Turkiya i Berlin. Kuva icyo gihe, twagiye duhurira muri byinshbitandukanye. Ndabizi neza ko ifoto turi kumwe yateje impagarara mu itangazamakuru ryo mu Budage, kandi n’ubwo abantu benshi bashobora kunshinja kuba umubeshyi, ifoto twifotozanyije ntaho ihuriye na Politiki. Nk’uko nabivuze, mama ntiyigeze anyemerera kwirengagiza igisekuru cyanjye, umurage ndetse n’imiziririzo y’umuryango wanjye.”

“Ku bwanjye, kwifotozanya na Perezida Erdogan ntaho bihuriye na politiki cyangwa amatora, ahubwo ni uko nari nkwiye kubaha abayobozi b’igihugu nkomokamo. Inshingano zanjye ni ugukina umupira w’amaguru,apana politiki kandi umuhuro wacu ntaho uhuriye na politiki. Mu by’ukuri twaganiriye ibyo dusanzwe tuvugaho iyo duhuye. Ni umupira w’amaguru kuko yanawukinaga mu bwana bwe.”

“N’ubwo itangazamakuru ryo mu Budage ryabisobanuye mu bundi buryo, ukuri kuriho ni uko kudahura na we byari ukubahuka igisekuru nkomokamo, igisekuru ngomba guterwa ishema na cyo aho nagera hose uyu munsi. Ku bwanjye, sinitaye ngo perezida ni nde, apfa kuba ari perezida.”

“Kuba narahuye na we ni ikimenyetso cy’uko nzi neza ko umwamikazi na Minisitiri w’intebe Theresa May bamushakaga ubwo bombi bamwakiraga i London. Muri rusange, n’iyo aza kuba perezida wa Turkiya cyangwa uw’Ubudage, ibyo nakoze ni na byo nakabaye narakoze.”

“Nzi neza ko bigoye kubyumva, kuko abanyapolitiki bakomeye bigoranye kugira ngo ubone bisanzuranye n’abantu. Gusa kuri iki kibazo, biratandukanye cyane. Ntitaye ku byavuye mu matora yarangiye cyangwa ayayabanjirije, iriya foto sinari kureka kuyifotoza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger