AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mu mafoto uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Patrick Nyamvumba yagiriye muri Centre Afrique

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba m’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye mu  gihugu cya Republique ya Centre Afrique uruzinduko yakoreye i Bangui ndetse na Bria ,aho yanasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu butumwa bw’amahoro.

Gen Patrick Nyamvumba n’itsinda bari kumwe bageze muri Republique  Centre Afrique  kuwa 6 Gicurasi nibwo bageze ku cyicaro gikuru cya MINUSCA, aho bakiriwe n’ intumwa idasanzwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga.

Abandi bakiriye Gen Patrick Nyamvumba ni Brig Gen Daniel Sadiki TRAORE wungirije Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA hari kandi n’Umugaba mukuru w’ingabo za Centre Africa.

Muri urwo ruzinduko kandi umugaba  mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen  Patrick Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu barimo Perezida Faustin-Archange Touadéra, Minisitiri w’ingabo Marie Noelle Koyara ndetse n’umugaba w’ingabo Brig Gen Ludovic Ngaifei.

General Nyamvumba yanasuye ingabo z’u Rwanda zigeranga igihumbi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Republique ya  Centre Afrique. Ubu ingabo z’ u Rwanda ziri muri ubu butumwa bwo kurinda amahoro muri iki gihugu zisaga 1418, zigizwe n’imitwe i3, umutwe w’ingabo zirwanira k’ubutaka, izirwanisha imodoka z’intambara n’abakorera mu bitaro bya gisirikare biri kurwego rwa kabiri.

Ageze muri Centrafrique ku wa 6 Gicurasi 2018
Intumwa idasanzwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga yakira Gen Patrick Nyamvumba
Gen Patrick Nyamvumba ahura na Perezida wa Republique ya Centre Afrique Faustin-Archange Touadéra
Umugaba w’ingabo za Centre Africa Brig Gen Ludovic Ngaifei yakira Gen Patrick Nyamvumba

Aha yari yasuye ingabo zikorera mu bitaro bya gisirikare biri kurwego rwa kabiri biri i  Bria

Mu biganiro n’intumwa idasanzwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger