Amakuru ashushyeImikino

Mu mafoto, uko Robertinho yakiriwe i Kigali akarira

Umunya- Brésil wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona giheruka yongeye kugaruka mu Rwanda yakirwa n’abakunzi b’iyi kipe agiye kongeramo amasezerano biramurenga ararira.

Robertinho yagiye mu biruhuko nyuma y’itangwa ry’igikombe cya shampiyona 2018-2019 biba ngombwa ko ikipe ikomereza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 adahari bityo basoza ku mwanya wa gatatu.

Nyuma y’igenda ry’uyu mutoza, amakuru yari ahari yari uko yagombaga gusimbuzwa ndetse nyuma ni bwo haje Olivier Ovambe nk’umusimbura.

Olivier Ovambe yatoje mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 birangira Rayon Sports isezerewe igeze muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na KCCA ibitego 2-1.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Robertinho ntabwo yifuje kuvuga ku bijyanye no kuba yarasinye amasezerano mashya mbere yo kugaruka mu Rwanda ahubwo avuga ko icy’ingenzi ari uko yaganiriye neza n’abayobozi, abafana n’abandi batandukanye bamugaragarije ko bamwifuza muri Rayon Sports.

Robertinho yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 azanye n’indege ya Ethiopian Airlines ivuye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Rayon Sports (CEO) Itangishaka Bernard King n’abandi bakunzi b’iyi kipe, yasutse amarira y’ibyishimo kuko agiye kongera gukorana n’iyi kipe yakunze kuvuga ko akunda.

Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba kongera amasezerano y’umwaka umwe akajya ahembwa ibihumbi 5500 by’Amadolari. Akazakorana n’umutoza wungirije Kirasa Alain nawe wasinyishijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019.

Robertinho abajijwe icyo avuga ku kuba agiye gukora adafite abasanzwe bamwungirije; Umunya- Brésil Wagner do Nascimento Silva na Ramadhan Mpinu Lems Ikamba bitaga Nkunzingoma werekeje muri Police FC, yavuze ko bimubabaje ariko agomba kumenyera ubuzima bushya n’abamwungirije bashya.

Uyu mutoza yakomeje agira ati: “Umupira w’amaguru ni ibigezweho ubu , si ahashize cyangwa ahazaza ahubwo ni ubu. Kugira ngo wubake ejo heza uba ugomba gutangira akazi keza uyu munsi. Ramadhan yamaze gusinya mu yindi kipe, ibyo dukwiriye kubyibagirwa. Ni inshuti yanjye, namaze kuvugana na we. Nzi ibyo ngomba gusaba ubuyobozi bw’ikipe. Ubu dufite indi kipe nshya, intego nshya , ntabwo rero tuzakoresha uburyo twakoresheje mu mwaka ushize w’imikino. Ubu dukeneye abantu bafite ubunararibony ariko banafite ubushake. Wagner na Ramadhan ni inshuti zanjye ariko ubu icyo ndeba ni Rayon Sports.”

Abajijwe impamvu yagaragaye asuka amarira igihe yasohokaga mu kibuga cy’indege, Robertinho yavuze ko yabitewe n’ibyishimo byo kuba agiye kongera gutoza Rayon Sports, akubaka ikipe ya kane kuko amaze gutakaza abakinnyi bakomeye inshuro eshatu mu mwaka umwe.

Nta byinshi yabwiye itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger