AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mu mafoto: Uko Mukura Vs ikomeje kwitegura umukino uzayihuza na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Mukura Vs ubu irikubarizwa muri Afurika y’Epfo aho yagiye kwitabira umukino uzayihuza na Free State Stars yo muri iki gihugu mu mukino wa CAF Condederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe bya Shamiyona iwayo, ubuyobozi bwayo bwemeza ko bakomeje kwitegura neza uyu mukino.

Ikipe ya Mukura yemeza ko yakiriwe neza ikigera muri iki gihugu mu Mujyi wa Johannesburg bari kubarizwamo ubungubu.

Nk’uko ingenga bihe y’uyu mukino ibigena, biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kuba kuwa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club izakina umukino ubanza w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu i wayo, ‘CAF Confederation Cup’ bazahanganamo na Free State Stars.

Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi, uzabera kuri Sitade amakipe yombi asanzwe adakoresha yitwa Bidvest Stadium yakira abantu ibihumbi bitanu isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya Bidvest Wits Football Club,kuko Free State Stars isanzwe ikoresha Goble Park y’i Bethlehem, stade it , mu gihe Mukura Vs ikinira kuri Sitade ya Huye (Rwanda).

Mukura Victory Sports ikomeje gukaza imyitozo mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yitegure kuzahereza ibyishimo abakunzi bayo, banavuze ko kugeza ubu nta kibazo bafite buri kimwe cyose kimeze neza aho bari.

Mukura Vs ikomeje gukaza imyitozo

Kapiteni wa Mukura Cisa Hussein Mugabo yemeza ko bari kwitegura bihagije
Umuzamu wayo Ingabire Aimee Regis amaze neza
Sitade izaberaho uyu mukino
Uko imyanya yo muri iyi Sitade imeze
Imodoka bahawe yo kwifashisha bakigerayo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger