Amakuru ashushyePolitiki

Mu mafoto: Uko byifashe ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Abanyarwanda baturutse impande zose z’Isi bahuriye muri Kigali Convention Centre mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 ku munsi wayo wa kabiri.

Umunsi wa mbere waranzwe cyane n’Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rigaragaza uko igihugu gihagaze, aho yashimangiye ko ‘gihagaze neza’ anatanga n’umucyo ku bibazo bimwe na bimwe byari bimaze iminsi bivugwa cyane.

Kimwe muri ibyo ni ibijyanye no kwimura abaturage batuye mu bishanga, aho yavuze ko bikorwa mu nyungu zabo ndetse ko ari n’inshingano za leta kurengera inyungu z’abaturage kuko batimuwe bashobora kubura ubuzima kubera ibiza.

Yanashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza, anashimira abaturage babigiramo uruhare, ndetse ko ababa bafite imigambi yo kuwuhungabanya batazigera bahirwa.

Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku byagezweho mu cyerekezo 2020 cy’igihugu kiri kugana ku musozo, ndetse n’intambwe yifuzwa mu rugamba rwo kugera ku cyerekezo 2050 gihanzwe amaso.

Abaturage b’impande bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abari hirya no hino mu gihugu kuri site zitandukanye baboneyeho kugaragaza ibyo bifuza n’ibibazo bafite.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Michel Minega Sebera
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Nyirarukundo Ingatienne aganira na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, yitabiriye uyu mushyikirano
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aganira n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi aganira na mugenzi we witabiriye umushyikirano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin
Abanyamadini bahawe ikaze mu biganiro by’uyu munsi biza kwibanda ku iterambere ry’umuryango
Soeur Immaculée Uwamariya aganira n’umwe mu bitabiriye uyu mushyikirano
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne
Gen. Maj. Mubarak Muganga aramukanya n’umwe mu bantu bitabiriye uyu mushyikirano
Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero Anglican mu Rwanda aganira na Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi Gatolika ya Butare na Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine

 

Umunyamakuru Cleophas Barore ari mu bagera ku bihumbi bibiri bitabiriye ibi biganiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger