AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto uko byari byifashe mu muhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi i Kinshasa

I Kinshasa, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi, umaze imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi.

Etiene Tshisekedi azashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu Taliki ya mbere Kamena  2019.  Twabibutsa ko Ku mugoroba wo kuwa Kane aribwo  indege yari izanye umurambo wa Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege cya Kinshasa, nyuma y’imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi ku myaka 84.

Uyu mugabo yahirimbaniye kuyobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariko apfa atabigezeho n’ubwo umuhungu we ari we wasimbuye Joseph Kabila. Étienne Tshisekedi yaguye  i Buruseli mu Bbiligi muri Gashyantare 2017. Abe bifuje ko ashyingurwa mu gihugu cye, ariko ubutegetsi bwa Joseph Kabila buranga kubera amakimbirane bagiranaga.

Gucyura umurambo we ni nk’igitego abashyigikiye Perezida Felix  Tshisekedi  batsinze abo ku ruhande rwa Joseph Kabila, Dore ko ubwo Felix  Tshisekedi igihe yari ageze ku butegetsi mu matora aheruka ataravuzweho rumwe, yasezeranyije ko azashyingura se mu gihugu.

Ibihumbi by’abayoboke b’ishyaka rye rya UDPS n’abandi bakoranye ngo bamusezereho mu cyubahiro. Bamwe baje kumwakira bitwaje amafoto ariho intero y’uyu mugabo igira iti “Abaturage mbere na mbere”, abandi bakaba bari bambaye imyenda y’umweru isobanura ko yari umuziranenge ku kijyanye na ruswa.

Étienne Tshisekedi wa Mulumba wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’ igihe kirekire akaba na se  wa Perezida , Felix Tshisekedi, ku wa 21 Gicurasi nibwo byemejwe ko umubiri we ujyanwa  i Kinshasa nyuma y’imyaka 2 aguye i Buruseli .

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Angola Joao LORENCO  bari mubanyacyubahiro bari muri uyu muhango wo gusezera kuri Étienne Tshisekedi wa Mulumba .

Étienne Tshisekedi nyuma y’imyaka isaga ibiri aguye mu Bubiligi azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 1 Kamena 2019

Perezida wa Angola ,Joao LORENCO agera i Kinshasa
Perezida Kagame na Perezida Felixx Tshisekedi baganiriye kuzahura umubano wa DRC n’u Rwanda

Perezida Tshisekedi, Kagame na Lourenço, baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubukungu ndetse no kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu ijoro ryakeye ubwo umurambo Etiene Tshisekedi wagezwaga i Kinshasa

Uyu munsi nibwo hatangiye imihango yo kumusezeraho nk’intwari y’igihugu ku kibuga gikuru cy’i Kinshasa kijyamo abantu ibihumbi 80.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger