AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto uko abanyarwanda baba i Bruxelles bakiriye Perezida Kagame

Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga 300 bakiriye bikomeye Perezida Kagame wari witabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’ yabereye i Bruxelles .

Aba banyarwanda baba mu Bubiligi amakuru avuga ko bari mu modoka nini enye , abandi bari mu modoka zabo bwite, bakoze urugendo rugera ku bilometero 10 berekeza ahitwa Tour & Taxis mu Mujyi wa Bruxelles kugira ngo bahe ikaze Perezida Kagame.

Bitwaje ibyapa birata ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’amabendera y’igihugu ,Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari babukereye bagaragariza Perezida Kagame urukundo bamukunda.

Umukuru w’Igihugu yageze aho bari bakoraniye yamanuye ikirahure cy’imodoka yari arimo, arabapepera; akomeza urugendo.

Nyuma yaho Abanyarwanda baba muri uyu mujyi bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda aho bahawe ubutumwa bwa Perezida Kagame, babuhabwa na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wahoze ari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Amb. Olivier Nduhungirehe nyuma yo kubaha ubutumwa yahawe n’umukuru w’Igihugu yanababwiye ko bakoze cyane , ndetse Perezida Kagame yanabashimiye akaba yamutumye kubamenyesha ko azashaka umwanya akajya kubaganiriza

Iyi nama Perezida Kagame yari yitabiriye , yanatanzemo ikiganiro itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangijwe mu 2006 na Louis Michel aho ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga.

Itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iri kurebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger