AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto ubuzima bw’abahataniye ikamba rya Miss East Africa

Iminsi 16 gusa niyo isigaye ngo hamenyekane umukobwa wegukana ikamba rya Miss East Africa mu irushanwa ryakiriwe na Tanzania.

Aba bakobwa bari muri iri rushanwa bari kumwe n’umuyobozi wungirije waryo Miss Mutesi Jolly, basangiriye ku kirwa cya Bongoyo mu gihugu cya Tanzaniya.

Ku mbuga nkoranyambaga za Miss East Africa hagaragaraho ibihe bitandukanye abari muri iri rushanwa bagiranye na ba nyampinga bose, mu bihe byo gusangira ubwo bari bari kumwe kuri icyo kirwa.

Aba ba nyampinga basangiriye ku kirwa ubusanzwe kidatuwe cyitwa Bongoyo, giherereye mu birometero bibiri n’igice mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.

Ubuzima bw’abakobwa bari mu mwiherero bwerekanwa binyuze kuri Wasafi TV no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byerekanwa ni uko aba bakobwa babyukira muri Siporo ubundi bakitoza bimwe bazerekana ku munsi wanyuma w’irushanwa birimo imbyino.

Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan X-Trail nshya, ifite agaciro k’ibihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

Kuri uyu wa Kabiri aba bakobwa batemberejwe mu nyanjya ndetse basura ikirwa cyitwa Bonyongo.

Tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo Umunyana Shanitah yageze I Dar es Salaam aho yari agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Miss Mutesi Jolly visi perezida w’irushanwa

 

Amafoto: wasafitv

Twitter
WhatsApp
FbMessenger