AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto kuri kira uko umuhango wo gusezera bwa nyuma Mukeshabatware Dismas wagenze

Mukeshabatware Dismas wagize izina rikomeye mu gihe cy’imyaka irenga 50 yari amaze mu buhanzi bw’ikinamico no kwamamaza yasezeweho bwa nyuma.

Mukeshabatware ashimirwa imirimo myiza yakoze akiri ku Isi imutuje aheza n’urukundo yeretse umubare w’abantu utarondoreka.

Mukeshabatware yitabye Imana ahagana saa sita n’iminota 15’ tariki 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mu muhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, witabiriwe n’inshuti, abavandimwe, abo mu muryango we n’abandi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Mu muhango wo kumusezeraho, hagarutswe ku buzima bw’ikitegererezo yabayeho mu nguni zose z’ubuzima asiga urwibutso rudasibangana mu bamuzi n’abatamuzi.

Umuryango wa Nyakwigendera wabanje gufata umwanya muto wo kumusezera mu cyubahiro, mbere y’uko inshuti n’abandi batumiwe muri uyu muhango bamusezeraga bwa nyuma.

Abayobora amatorero atandukanye babanye nawe, abo bafatanyije mu masengesho mu bihe bitandukanye, bahurije ku kuvuga ko yari umugabo w’indangagaciro zitamuruye.

Pasiteri Hillary yavuze ko aziranyi na Mukeshabatware guhera atarakizwa kugeza ubwo atangiye inzira yo kwiyegereza Imana abimufashijemo.

Yavuze ko gusura Mukeshabatware atarakira agakiza byari ikizamini gikomeye, kuko byamusabaga kwigengesera, yewe ngo hari igihe yamusuraga atarabumbura Bibiliya, Mukeshabatware agapfundura Primus akinywera.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko Mukeshabatware yemeye ko Imana iriho kandi ikorera mu bantu, ubwo yajyaga mu rusengero agasaba abanyamasengesho guhuza imbaraga bagasengera umwana we Lambert wari urembejwe n’uburwayi.

Icyo gihe, Mukeshabatware yahize umuhigo avuga ko Imana nimukiriza umwana we atangira kuyikorera we n’umuryango we.

Pasiteri Hillary yavuze ko Imana yakijije umwana wa Mukeshabatware, kuva ubwo uyu mugabo wamamaye mu ikinamico yegurira ubuzima bwe Kristo.

Uyu mugabo Mukeshabatare yari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye i Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Akirangiza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yabaye umwarimu mu karere k’iwabo icyakora ntiyahamara igihe kuko mu 1970 yahise yinjira mu gisirikare, yamazeyo amezi atatu akora ikizamini cyo kwandika mu binyamakuru aragitsinda ahita ajya mu Bubiligi.

Mukeshabatware avuga ko mu Bubiligi yahamaze umwaka umwe n’amezi atandatu, avuyeyo ari mubatangije icapiro rya gisirikare.

Mu icapiro rya gisirikare yahakoraga yarahawe ipeti rya Kaporali. Mukeshabatware avuga ko mu 1973 ari umwe mu bacapye amafoto y’uwari Perezida Habyarimana ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda.

Igisirikare Mukeshabatware yagikoreye imyaka umunani aza kukivamo agaye umushahara muto bahabwaga icyo gihe.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina rya Indamutsa.

Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger