AmakuruImyidagaduroUrukundo

Mu mafoto irebere udushya twaranze ubukwe bwa Arthur Nkusi na Miss Fiona Muthoni

Umunyarwenya ukomeye akaba n’umunyamakuru uri mu bakunzwe bikomeye mu Rwanda, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona mu ibanga rikomeye ku wa 14 Kanama 2021,  bakoze ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye bubera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga.

Ibanga mu bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona ntabwo ari rishya mu bintu byabo, ku ko ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Mu mafoto yuzuye inseko n’ibyishimo byinshi, Arthur Nkusi yerekanye ko yanyuzwe n’urukundo Miss Muthoni Fiona yamuhaye kugera abaye umugabo we w’isezerano bahamije imbere y’inshuti n’imiryango, ku itariki 14 kanama 2021.

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Arthur Nkusi, yerekanye ibyishimo byo kuba yitwa umugabo wa Miss Muthoni Fiona, abyerekanisha amafoto atarigeze agaragara kuva ku munsi w’ubukwe bwe, yari ategerejwe na benshi bashakaga kureba uko ibi birori by’uyu munyarwenya byagenze.

Miss Muthoni Fiona nawe ni uko, kuko yafashe umwanya yandika amagambo meza yuzuye urudasanzwe yakunze Nkusi Arthur kuva ku munsi wambere, maze abihamirisha isezerano ryo kutazamubabaza, ndetse no kumukunda ubuziraherezo.

Uyu munyarwenya Arthur Nkusi Yagize ati:

“Tariki 14 Kanama 2021, Warakoze kumpitamo mukunzi, ntegereje kumarana igihe cyose cyanjye nawe, ndishimye cyane”

Miss Muthoni Fiona nawe anyuze kuri konti ye ya instagram, yagize ati:

“Ntabwo nibaza ukuntu imyaka itandatu ishize yari imeze udahari. Uri umuntu udasanzwe kuri njye. Utuma ibintu byose bisobanuka. Ubu dutangiye ubuzima bwacu turi kumwe, ndagusezeranya kuzakurakaza, kugukunda, kukubaha no kugufata neza ariko kubyo kukurakaza, uzamera neza,

Ubu bukwe bwabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro
Miss Muthoni Fiona abwira Arthur Nkusi ko ari umuntu udasanzwe
Umunyarwenya Arthur Nkusi na Muthoni Fiona byari ibyishimo bikomeye kuri bo ku Isabukuru y’amavuko ya Fiona

Twitter
WhatsApp
FbMessenger