Amakuru ashushye

Mu mafoto irebere uburyo Ingabire Habibah akora siporo mu buryo butangaje

Ingabire Habibah , umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, yatunguye abantu benshi agaragaza ubuhanga budasanzwe mu  gukora siporo ngororamubiri.

Habibah yavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Mutarama 2017 ubwo yashyamiranaga n’abagize akanama nkemurampaka mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda, agatuka bikomeye umwe mu bari bakagize amushinja kugira uruhare mu kumusezerera mu irushanwa arenganyijwe.

Uyu mukobwa yongeye kugarukwaho mu mpera z’umwaka wa 2017, ubwo yahagarariraga u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supernational ryabereye muri Poland, aho na bwo yaje gutaha amaramasa ariko asiga impaka mu bantu kubera ko yambaye umwenda wo kogana [Bikini] muri iri rushanwa.

Ku wa 27 Ugushyingo 2017 Ingabire Habibah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 yakoze imyiyereko yambaye  bikini ikunze guteza impaka mu banyarwanda bavuga ko bihabanye n’umuco.

Ingabire Habibah yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram nyuma yo gushyiraho amafoto ye amugaragaza ari mu myitozo ngororamubiri bigaragara ko yifitemo impano idasanzwe.

Ibi ni abakobwa bake babikora

Bikora bake
Yambaye bikini bitangaza benshi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger