AmakuruImyidagaduroUrukundo

Mu mafoto: Hon.Bamporiki Edouard niwe wasabiye umugeni Mike Karangwa

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru no mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne ’Mimi’.

Ni ibirori byabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019.

Hon Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ni we wasabiye umugeni (Isimbi Roselyne [Mimi]) umunyamakuru Mike Karangwa. Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba.

Mu bari bambariye Mike Karangwa harimo abanyamakuru Luckman Nzeyimana, Bunane Happy,  Friday James  na Claude Kabengera wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye. Jules Sentore ari mu bahanzi baririmbiye abageni. Kuya 14 Gashyantare 2019 ni bwo Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye ku Murenge wa Niboye ku Kicukiro.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Jules Sentore ni we waririmbye muri uyu muhango wo gusaba no gukwa

Mike Karangwa yitegereza umugeni we Mimi

Mike Karangwa ubwo yari agiye gusaba umugeni yari afite akanyamunezaa
Umusaza wasabiye Mike Karangwa umugeni yari Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba

Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu bakobwa bamutwaje umugeni impano zirimo izo yahaye umukunzi we n’ababyeyi be.

Yatanze inkwano nyuma y’iminsi itatu asezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye ku Kicukiro tariki ya 14 Gashyantare 2019, Umunsi Isi yizihiza Saint Valentin.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger