AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto: Dore uburanga bw’umunyamakurukazi watwaye umutima wa Christopher Muneza

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hacicikana amakuru mashya avuga ku rukundo rw’umuhanzi Muneza Christopher, n’umunyamakurukazi usanzwe akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA witwa Abera Martina.

Muri Gashyantare 2021, nibwo uyu muhanzi yemeje ku mugaragaro ko ubu afite umukunzi bamarabye igihe kirekire bakubdana, gusa icyo gihe ntayabashije guhita atangaza amazina y’uwo mukunzi we wamutwaye umutima.

Uyu muhanzi Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi.

Gusa kuri ubungubu gukomeza kubihisha bigera aho bikanga biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamakuru ukora kuri Televiziyo ya Kigali Chanel 2 (KC2) witwa Abera Martina.

Inkuru y’urukundo rwa Christopher na Abera Martina ni ivugwa mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda gusa iyo ubashije kubabaza ntawe wabona ufite gihamya igaragaza ko aba bakundana.

Uyu muhanzi nawe ubwo yabazwaga ku uyu mukobwa mu kiganiro kuri Genesis TV , Muneza mu gusubiza iki kibazo niba bakundana koko ntabwo yigeze abihakana cyangwa se ngo abyemeze.

Mu magambo ye yagize ati “Njyewe ibi bintu ntabwo nshaka kubivugaho ndifashe. Uwabivuze buriya hari ahantu aba yabikuye.”

Tariki 31 Mutarama 2021, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’amavuko, Christopher yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza umunsi mwiza.

Yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza icyumba gitatse indabo arangije agira ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger