Imikino

Mu mafoto- APR FC yasesekaye i Nyagatare guhatana na Sunrise

APR FC yamaze kugera mu karere ka Nyagatare aho izakinira umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere, umukino izahuriramo na Sunrise ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse i Kigali uyu munsi mu gitondo saa tatu 09H00 yerekeza mu karere ka Nyagatare ari na ho izakinira na Sunrise.

APR FC yageze i Nyagatare saa sita n’imimota makumyabiri 12H20 ikaba icumbitse kuri City blue epique hotel iri mu mugi wa Nyagatare, iyi hotel ikaba ifite ubushobozi bwakira abantu barenga 200.

Nyuma yo kugera muri Nyagatare, abakinnyi babanje gufata ifunguro babona kuruhuka nyuma y’urugendo rw’amasaha atatu bakoze kuva i Kigali kugera i Nyagatare.

Abakinnyi bakaba bahawe gahunda y’uko baza gukora imyitozo ya uyu nyuma saa kumi 16H00 ku kibuga bazakiniraho ku munsi w’ejo. Umutoza Petrović akaba yatwaye abakinnyi 21 bose ari na bo bazavamo 18 aziyambaza mu mukino wo ku munsi w’ejo.

Umutoza Petrovic avunyishiriza ikipe ye kuri Hotel.
Issa Bigirimana na Yves Kimenyi i Nyagatare.
Hoteli APR FC icumbitsemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger