AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto : Abahanzi batandukanye bataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyo #Kwibihora25

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wo #Kwibohora25  cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro ahari hahuriye urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Cyari kiyobowe na MC Tino afatanyije na Isheja Butera Sandrine.

Nyuma y’uruvange rw’imiziki minshyi rwari ruyobowe na DJ Phil Piter , umuhanzi Clarisse Karasira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro ahera ku ndirimbo yise “Imitamenwa” yahimbiye ingabo z’u Rwanda binajyanye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 yakurikijeho iyo yise  “Twapfaga iki”.

Clarisse Karasira yaririmbye muri iki gitaramo

Hakurikiyeho Senderi International Hit waririmbye mu mwanya wa Sergent Robert, mu gusuhuza abakunzi be  ababwira ko mu mazina ye hiyongereyeho “Mudatenguha”.

Senderi kumazina ye hiyongereyeho “Mudatenguha”.

Yaririmbye indirimbo yafatanyije na Intore Tuyisenge “Nzabivuga” baherutse gusubiramo ubugira kabiri ku bw’ubusabe bwa Perezida Kagame. Uyu muhanzi ntiri kuva kurubyiniro ataririmbye “Twaribohoye” imaze imyaka 19.

Nyuma ya Senderi hakurikiyeho umuhanzi utari uherutse kugaragara mu bitaramo , King James , yaririmbye mu buryo bwa Play back.yahereye indirimbo ye  “Umuriro Watse” yatumye abafana basimbuka. Yakomereje ku zirimo”Ayo Arya ni Ayanjye” yakoranye na Bull Dogg, “kuko Turi Kumwe”, “Igitekerezo” “Ganyobwe” “Nagutegereje” afasha abanyarwanda kuryoherwa n’umunsi mukuru wo kwibohora.

King James utari uherutse kugaragara mu bitaramo

Charly na Nina bari  baherekejwe n’ababyinnyi ba Machineries bageze ku rubyiniro   baririmba “Agatege”, bakurikizaho “Owooma”, “I Do” “Try Me”

Charly na Nina

Umubyeyi Mariya Yohana yaserutse yambaye imishanana atera indirimbo ze zisingiza Inkotanyi abato bamufasha bamuha amashyi. yasabwe kuririmba indirimbo ye “Intsinzi” ubundi abari aho bose bacana amatara ya telefone zabo mu rwego kumuha icyubahiro.

Mariya Yohana
Mariya Yohani yamanutse ku rubyiniro bamusingiza ngo “Ni Wowe! Ni Wowe! Ni Wowe! Mariya Yohana!

Yvan Buravan umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri muzika nyarwanda n’imahanga dore ko aheruka gukora ibitaramo bizenguruka Afurika , kurubyiniro uyu munsi  yafashijwe  n’abacuranzi be. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka “Si Belle”, Just A Dance, Oya n’izindi.

Nsengiyumva François wamamaye nka “Igisupusupu” yahinduye ibintu ubwo yageraga ku rubyiniro. Abantu basaga nk’abamaze akanya bakonje bitereye mu bicu bavuza induru ari nako babyinana indirimbo ye “Icange” na “Mariya Jeanne” izwi nk’Igisupusupu.

Nsengiyumva François (Igisupusupu ) yagaragaje ko ari mu bahanzi bakunzwe cyane

Bruce Melody uheruka kwegukana irushanwa rya PGGSS8 yahawe ikaze nawe akomerezaho mu ndirimbo ze zirimo “Ikinya”, “Blocka”, “Tuza” yafatanyije na Allioni ageze kuri “Kungola” na Ndumiwe abakunzi b’umuziki nyarwanda bazamukana nawe ivumbi riratumuka .

Riderman umaze kwemeza igikundiro afitiwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye niwe wahawe icyubahiro cyo gusoza iki gitaramo. yaje kurrubyiniro aherekejwe n’umuraperi Siti True Karigombe, yahereye ku ndirimbo “Ikinyarwanda” yafatanyije na Bruce Melody. Yanyuzagamo akaririmba n’ijwi rye ryonyine [free style] ubundi abafana bakamwikiriza.

Yakurikije indirimbo nka “Mambata”, “Abanyabirori ” na “Inyuguti ya R” zamufashije gukomeza gushimisha abakunzi b’umuzki nyarwanda .Igitaramo cyarangiye ahagana saa yine zirenzeho iminota mike nabwo babanza guhamagara Nsengiyumva wari wavuye ku rubyiniro badashize ipfa anyuzaho Igisupusupu.

Riderman yongeye gushimangira ko ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Bruce Melodie yazanye Allioni abaririmbana indirimbo bahuriyemo bise “Tuza” bakaraga umubyimba

Bruce Melody na Allioni baririmbanye indirimbo bahuriyemo “Tuza”

Sandrine Isheja na MC Tino nibo bari bayoboye iki gitaramo

Sandrine Isheja wari uyoboye iki gitaramo yanyuzagamo akabyina ibyino zigezweho

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger