AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto 50: Umuririmbyi Aretha Franklin yasezeweho bwa nyuma mu buryo budasanzwe

Aretha Franklin, Umunyamerika  wamamaye nk’umwamikazi w’injyana ya Soul yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro gikomeye  mu birori byo kumushyingura  byabereye  i Detroit, ibirori byitabiriwe  n’abacuraranzi bakomeye bo muri Amerika.

Franklin yatabarutse afite imyaka 76 yatangiye kuririmba mu myaka  70 ishize,  akaba  yaritabye Imana ku wa 16 Kanama 2018 azize kanseri. Yashyinguwe ku wa Gatanu taliki ya 31 Kanama 2018 mu irimbi rya Woodlawn riri mu mujyi wa Detroit ari naho se ashyinguwe.

Mbere y’umuhango nyirizina wo kumushyingura abacuraranga  injyana ya “soul”, indirimbo zo guhimbaza Imana na “Jazz” bari barangajwe imbere n’itsinda rya Four Tops nibo bari muri icyo gitaramo cyo guherekeza Aretha Franklin cyari cyiswe “People’s Tribute to the Queen”, igitaramo cyabereye mu rugo rwa Franklin i Detroit, cyarangiye abari aho bose bahuriza hamwe amajwi yabo baririmba indirimbo  ya Aretha Franklin yise ‘Respect’.

Abashitsi b’icyubahiro bari bari muri uyu muhango barimo  uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton, Stevie Wonder, Smokey Robinson, Chaka Khan, Jesse Jackson,  Al Sharpton ,Clive Davis n’abandi.

Abahanzi barimo Jennifer Hudson, Faith Hill, Fantasia, Ariana Grande na Jennifer Holliday na bo baririmbye muri uyu muhango.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Respect’ yaririmbye mu 1967, ‘You make me feel like a natural woman’, ‘Chain of fools’, ‘Think’ na ‘I Knew you were waiting for me’.

Mu isanduku Aretha Franklin yambitswe ikanzu itukura irabagirana nka zahabu n’inkweto ndende nk’uwambariye ibirori.
Imodoko zisaga 100 zitabiriye uyu muhando zari zisize ibara rya Pink

Imodoka yari itwaye umurambo wa  ArethaFranklin

Ingabo z’Ubwongereza zahaye icyubahiro uyu mwamikazi wa w’injyana ya Soul
Bill Clinton , Ariana Grande bari bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwanyuma kuri Aretha Franklin

Ariana Grande yaririmbye indirimbo “Natural Woman” muri uyu muhango wo gusezera kuri Aretha Franklin
Umuririmbyi Jennifer Hudson aririmba muri uyu muhango
Umuririmbyi Chaka Khan

Ishingurwa rya  Aretha Franklin ryamaze amasaha 6 ryagiyemo abafite ubutumire gusa

Umuririmbyi Faith Hill

Stevie Wonder
Uyu musore ategura ku rusengeri rw’ Abaptiste ‘New Bethel Baptist Church’ mbere y’uko umubiri wa Aretha Franklin uhagera

Uyu yafataga n’ifoto y’urwibutso

Ku rusengero rwa New Bethel Baptist umurambo wa Franklin wasezeweho bwa nyuma

 

Franklin’s casket at the Charles H. Wright Museum

Abantu bari benshi bari baje gusezera uyu mwamikazi w’injyana ya Soul
Abari bari hanze y’urusengero bakurikiranye uyu muhango kunsakazamashusho iri hanze hanze

Aretha Franklin yari icyitegererezo kuri benshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger