AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Mu kwezi gutaha RwandAir izatangiza ingendo zerekeza muri China

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) cyatangaje ko ukwezi kwa Kamena kuzasiga Kompanyi y’indege ya RwandAir yaramaze gutangira indendo zerekeza mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou mu Ntara ya Guangdong.

Biteganyijwe ko RwandAir izajya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru (ku wa Kabiri, Gatatu no ku wa Gatandatu) zerekeza muri uyu mujyi Guangzhou.

Umjyi wa Guangzhou ni uwa Gatatu mu Mjyi minini igize igihugu cy’Ubushinwa aho ufite buso bwa kilometero kare 7,434.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye Aviation Tribune dukesha inkuru ko iki cyerekezo kizafungura amahirwe y’ishoramari.

Yagize ati “Mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa bwiyongera, biba byiza kuzirikana uburyo bwo gutwara abashoramari n’abacuruzi bagenda hagati ya Afurika na Guangzhou.

Yakomeje avuga ko uru rugendo ruzongera amahirwe menshi mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Umujyi wa Guangzhou uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Hong Kong.

Umujyi wa Guangzhou uzaba ubaye uwa kabiri RwandAir itangijemo ingendo ku Mugabane wa Aziya nyuma ya Mumbai aho ikorera kuva muri Mata 2017.

Ni ukuvuga ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir i Guangzhou ruzaba rwiyongeye ku rwa Mumbai mu Buhinde, ahazifashishwa indege ya Airbus A330.

Iki cyerekezo cyitezweho kongera ibigera kuri 28 by’aho RwandAir ikorera ingendo mu bice bitandukanye by’Afurika,u Burayi na Aziya.

RwandAir ikomeje kwagura imipaka y’aho ikorera ingendo nyuma yahoo ku wa 17 Mata 2019, iherutse gutangiza ingendo zerekeza mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho ikorera eshatu mu Cyumweru.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, iteganya kuwusoza ifunguye ibyerekezo bikagera kuri 31. Ibi bizajyana no kongera abagenzi iki kigo gitwara kuko bazava ku 926 571 babarwaga kugeza muri Kamena 2018 bakagera ku 1,151,300 mu 2019.

Ni mu gihe muri uyu mwaka hateganwa ko RwandAir izagana mu bindi byerekezo birimo Tel Aviv muri Israel na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Nyuma y’izi ndege zose, RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite, akaba ari kimwe muzayifasha kurushaho kwagura umupaka mu ngendo ikorera muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Biteganyijwe ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir yerekeza mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou mu Ntara ya Guangdong ruzatangira taliki ya 18 Kamena 2019.

RwandAir igiye gutangira kwerekeza mu Bushinwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger