ImyidagaduroUmuziki

Mu Kinyarwanda cyiza cyane, AY yashimiye abayobozi bakuru bigihugu batashye ubukwe bwe

Umuraperi wo muri tanzaniya, AY , yifashishije ururimi rw’Ikinyarwanda ashimira abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda batashye ubukwe bwe mu muhango wo gukwa no gusaba umyarwandakazi Umunyana Rehema.

Mu gihe benshi batazi ko uyu muraperi uri mubakomeye mu muziki wa Tanzaniya azi neza Ikinyarwanda, yatunguranye ashimira General James Kabarebe na General Fred Ibingira bitabiriye iyo mihango yabere i Nyamata ku wa 10 Gashyantare 2018.

Yagize ati:” Narishimye cyane kubabona General James kabare na General Fred Ibingira ku munsi wacu udasanzwe kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata. Imana ikomeze kubaha imigisha.”

Ambwene Allen Yessayah wamamaye cyane nka AY muri Tanzania akaba asanzwe ari na mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira yarushinganye n’umukunzi we w’Umunyarwandakazi Umunyana Rehema[Remy] mu birori byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 aho AY n’umukunzi we w’umunyarwandakazi Umunyana Rehema bamaze imyaka 8 bakundana bakoze umuhango wo gusezerana mu idini ya Islam.

Ubukwe bwa AY na Remy bwatashywe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi batandukanye.

AY asuhuzanya na General James Kabarebe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger