AmakuruAmakuru ashushye

Mu karere ka Rutsiro naho abayobozi babiri basabye kwegura

Tharcisse Niyonzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro hamwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Jean Hermans Butasi, bandikiye inama njyanama y’akarere basaba kwegura ku mirimo yabo.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Matabaro Bernard, yavuze ko abo bayobozi basabye kwegura, inama njyanama ikaba iri buterane kuri uyu wa gatatu ikiga ku bwegure bwabo.

Abayobozi b’akarere ka Rutsiro basabye kwegura mu gihe kimwe n’abayobozi bungirije b’akarere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse ku mugoroba wa tariki ya 3 Nzeri 2019, inama yabereye mu karere ka Rubavu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger