IyobokamanaUrukundo

Mu ibanga rikomeye Ali Kiba yashyingiranwe n’umukobwa w’umunyakenyakazi

Ali Kiba Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata 2018 ni bwo bivugwa ko yaba yashyingiranwe n’umukobwa w’umunyakenyakazi witwa Amina Rikesh ariko Alikiba ubwe n’ishuti ze babigira ibanga.

Radio yo muri Kenya Pilipili FM dukesha iy’inkuru  yatangaje ko yaganiriye na nyina wa Amina Rikesh  akemeza aya makuru avuga ko Ali kiba azamubera umukwe. Ibi birori byabere i Mombasa muri Kenya. Mu mafoto yagiye hanze agaragaramo abakobwa n’abagore babarabukazi bari bari murugo kwa Amina aho ibi birori byabereye.

Ariko urebye kumbuga nkoranyambaga za Ali Kiba n’uyu mukobwa Amina Rikesh ntaho bigeze bagaragaza ibi birori byabo.

Aya makuru y’ubukwe bwa Ali Kiba kandi aje akurikira inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cy’iwabo w’umukobwa muri Kenya cyanditse inkuru ku ya 11 Mata 2018 yavugaga ko umuhanzi Ali Kiba agiye gushyingiranwa n’uyu mukobwa Amina Rikesh,. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari atuye mu gace ka Kongowea i  Mombasa.

Aya makuru kandi Radio yo muri Kenya yitwa Pilipili Fm yatangaje ko imitegurire y’ubu bukwe bwa Ali Kiba na Amika Rikesh yabereye iwabo w’umukobwa i Mombasa.

Amina Rikesh wakoze ubukwe mwibanga
Kwa Amina ahabereye ubukwe ni uku hari hameze

Ali Kiba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger